Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yagaragaje uko Papa Benedigito wa XVI yahozaga ku mutima u Rwanda n’Abanyarwanda

Mu muhango wo gusabira Papa Benedigito XVI witabye Imana wabereye muri paruwasi Regina Pacis Remera ku wa kane tariki 5 Mutarama 2023, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali yagaragarije abawitabiriye uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yashenguye Papa Benedigito XVI wahozaga ku mutima u Rwanda n’Abanyarwanda.

Karidinali Kambanda yagaragaje uko Papa Benedigito wa XVI yahozaga ku mutima u Rwanda n’Abanyarwanda
Karidinali Kambanda yagaragaje uko Papa Benedigito wa XVI yahozaga ku mutima u Rwanda n’Abanyarwanda

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe ku saa yine n’igice z’igitondo, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko Papa Benedigito XVI wari mu kiruhuko cy’i zabukuru witabye Imana ku wa 31 Ukuboza 2022 yaranzwe no kwiyoroshya, kwicisha bugufi no kugira ukwemera kutajegajega, dore ko yari umuhanga wo hejuru muri Tewolojiya.

Agaruka ku rukundo uyu mu Papa yakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda, Karidinali Kambanda yavuze ko kimwe n’abandi benshi bakunda ikiremwa muntu kandi baharanira ko isi yagira amahoro, Papa Bnedigito XVI yababajwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ahangayikishwa n’uburyo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda izongera kwiyubaka.

Karidinali Kambanda yavuze ko nyuma yo kwimikwa nka Karidinali wa Kiliziya Gatolika ku isi ku wa 28 Ugushyingo 2020, ku munsi wakurikiyeho we na bagenzi be basabwe na Papa Fransisiko kujyana na we gusura Papa Benedigito mu rugo aho yari mu kiruhuko; Karidinali Kambanda akomeza avuga ko nyuma yo kumwibwira, Papa Benedigito wari ugeze mu zabukuru yashimishijwe no kumva ko ari umunyarwanda, amubwira ko yamenye ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ko Abepiskopi na Kiliziya Gatolika mu Rwanda bafite inshingano zo kwigisha inkuru nziza batirengagije amateka yaranze u Rwanda, kandi bagaharanira kwimakaza umuco w’ubumwe, amahoro n’urukundo bishingiye ku ivanjili ya Yezu Kristu.

Mu kiganiro na Kinyamateka, Musenyeri Filipo Rukamba Umwepiskopi wa Butare wasoje manda y’imyaka 6 ari Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko ubwo Abepiskopi Gatolika bagiriye uruzinduko i Roma nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Papa Benedigito wari umushumba wa Kiliziya Gatolika yababwiye ko mu butumwa bashinzwe batagomba gutinya kuvuga ku mateka yaranze u Rwanda kuko ubukristu bujyana n’ukuri.

Myr Filipo Rukamba yagize ati “ Mbere y’uko yegura, Abasenyeri bo mu Rwanda twagiye i Roma, ni nabwo twahuye bwa nyuma hashize igihe aza kwegura. Mu kiganiro twagiranye na we, yatubwiye ko ibintu byabaye mu Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi yabibonye, abona ari ibyago bikomeye ku Rwanda.”

Ati “ Yatubwiye kujya guhoza Abanyarwanda no kubaha icyizere cy’ubuzima buzaza, kumva yuko hari Imana, kumva yuko iyo Mana idufasha, kandi ko kwizera Imana bidufasha mu ngorane dufite. Yadusabye kudatinya guhangara amateka yacu, aravuga ati ntimuzatinye guhangara amateka yanyu kuko ubukristu bujyana n’ukuru.”

Umuhango wo gusabira Papa Benedigito XVI witabiriwe n’abakristu basaga ibihumbi bibiri; witabiriwe kandi n’intumwa ya Papa Mu Rwanda Myr Arnaldo Catalan, Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Papias Musengamana Umwepiskopi wa Byumba, Myr Anaclet Mwumvaneza Umwepiskopi wa Nyundo, Myr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu na Myr Tadeyo Ntihinyurwa Arkiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’i zabukuru.

Ku buyobozi bw’inzego z’ubutegetsi mu Rwanda, uyu muhango witabiriwe na Dr. Faustin NTEZILYAYO Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, n’abandi banyacyubahiro bo mu nzego za Leta.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose