Karidinali Kambanda yakiranywe urugwiro mu gihugu cy’u Burundi
Ku wa kane tariki 17 Werurwe 2022, ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evarisiti Ndayishimiye byatangaje ko umukuru w’iki gihugu yakiriye mu biro bye Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali wari mu gihugu cy’u Burundi mu rwego rwo kwitabira Inama yahuje Abepiskopi bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi.
Muri uru ruzinduko, Antoni Karidinali Kambanda, yari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda na bagenzi babo babiri bo mu Burundi.
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi mu Itangazo risoza inama, ryagaragaje ibyishimo bikomeye ryatewe no kuba bwa mbere mu mateka yaryo umwe mu barigize yaratorewe kuba Umukaridinali wa Kiliziya Gatolika ya Roma.
Abepiskopi bagize ACOREB kandi bishimiye Abepiskopi bashya baherutse gutorerwa kuyobora amwe mu madiyosezi yo mu Rwanda no mu Burundi ari bo Myr Edouard SINAYOBYE watorewe kuba umwepiskopi wa Cyangugu mu Rwanda, Myr Salvator NICITERETSE umwepiskopi wa Bururi mu Burundi bombi bitabiriye iyi nama ku nshuro ya mbere ndetse na Myr Bonavanture NAHIMANA watorewe kuba Arkiyepiskopi Gitega mu Burundi ; bishimiye kandi itorwa rya Myr Papias MUSENGAMANA uherutse gutorerwa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba mu Rwanda.
Abepiskopi bishimiye ishyirwaho ry’intumwa nshya za Papa mu bihugu byombi, arizo Myr Dieudonne DATONOU watorewe kuba Intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Burundi mu 2021, na Myr Alnardo CATALAN watorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda, muri Mutarama 2022. Bashimiye umwete n’ubwitange byaranze abepiskopi bagenzi babo bagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru ari bo Myr Seriviliyani NZAKAMWITA wari umwepiskopi wa Byumba mu Rwanda , na Myr Simon NTAMWANA wahoze ari arkiyepiskopi wa Gitega mu Burundi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.