Karidinali Kambanda yasabye abagize inteko rusange ya Caritas-Kigali kwita ku muryango
Mu nama y’inteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yabereye muri Centre St Paul Kigali kuwa 17 Gicurasi 2023, Antoni Karidinali Kambanda yasabye abakangurambaga b’izi nzego gushyira ishingiro ry’ibikorwa byabo mu muryango.
Hagaragajwe ibikorwa bya Caritas mu mashami atatu; Ishami ry’ubuzima, Gufasha gutabara no gutabarana, ishami ry’Amajyambere ndetse n’ibyakozwe muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Ibi bikorwa byagaragajwe mu myanzuro iyi nama y’inteko rusange yaherukaga gufata mu mwaka wa 2021-2022 kugira ngo harebwe urwego igezeho ishyirwamubikorwa ndetse n’imbogamizi zagaragaye mu ishyirwamubikorwa ry’iyo myanzuro.
Imwe muri iyo myanzuro harimo guhimbaza umunsi w’abarwayi, kwizihiza umunsi mukuru wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, guha imbaraga ubukangurambaga mu bijyanye n’iterambere, gushyiraho no guha umurongo ikigega cy’ubufatanye n’ubutabazi cya Caritas ‘Caritas iwacu’ no gufasha abanyarwanda gukira ibikomere muri gahunda y’Ubudaheranwa.
Antoni Cardinal Kambanda, Umushumba wa Arkidiyoseze ya Kigali yashimiye abapadiri muri paruwasi bakoreramo ubutumwa ku ruhare rwabo mu kwita ku bakene binyuze muri CARITAS.
Yagize ati, “Twebwe igikorwa cyo kwita ku bakene tukijyamo mu rwego rw’ubutumwa bwacu bushingiye ku ijambo ry’Imana. Ni inshingano zacu rero kwemera kugera ku kwemera gutuma Kiliziya mu butumwa bwayo yita ku bakene.”
Yakomeje agira ati: “Ijambo ry’Imana riduha imbaraga zo gukora ibikorwa by’urukundo. Nkuko ukwemera kutagira Ibikorwa kuba kwarapfuye, niyo mpamvu tugomba kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa dukora.”
Ati: “Nta muntu ukennye kuburyo adashobora kugira icyo afashisha undi kuko ubufasha ntibutangwa mu mafaranga gusa.”
Karidinali yemeje ko Caritas ifite gahunda yo kujya isura urugo ku rundi aho kugarukira mu muryangoremezo nkuko byari bisanzwe mu rwego rwo kumenya no gufasha bamwe mu bafite ubumuga bakunze guhishwa n’imiryango yabo.
Karidinali yashimiye Caritas Kigali ku kigega Caritas Yacu, ndetse no kuba bari gutoza abana gukorana umuco wo gufasha abakene ndetse abasaba kubikomeza bakagera no hasi mu muryango.
Yagize ati “Ndabashimira kuba mutangiye gutoza abana mu mashuri umuco wo gufasha kuko bizatuma bagira ubwo bushake bwo kujya bazirikana ukwezi kw’impuhwe n ibindi bikorwa bitandukanye bya Caritas.”
“Nimuhera mu muryango kandi, bizafasha abana gukurana umutima wo gufasha no kwita ku bakene, kunga abana hakiri kare no gusaba imbabazi kuko igiti gikororwa kikiri gito.”
Umuyobozi wa Caritas, Padiri Oscar Kagimbura yashimiye Caritas ya Arkidiyoseze ya Kigali ku bikorwa bitandukanye bakoze kuko bigaragaza ko batangiye kumva intero y’abepisikopi yo kugira Caritas Nyarwanda idategereje inkunga z’amahanga cyane ko zigenda zigabanuka. Yakomeje avuga ko ubufatanye aribwo bukenewe mu guhindura Caritas iyabo.
Ati: “Ibikorwa nibyo bigomba kuranga umukiristu wa Kiliziya kandi natwe muri Caritas dufite izo nshingano zo kumenyekanisha ibikorwa byayo kugira ngo birusheho kwiyongera. Ibyo byose bizakorwa nidusenyera umugozi umwe mu kugira Caritas yacu.”
Yakomeje agira ati: “Kuva ku rwego rw’umuryangoremezo kugeza ku rwego rw’igihugu, turngwe n’ubufatanye kugira ngo ibikorwa dukora birusheho kugira imbaraga, bityo n’abaterankunga bajye bagira aho bahera bafasha Caritas.”
Yijeje Caritas ya Kigali ko kimwe na Caritas zo mu yandi ma diyoseze ubufatanye mu buryo bwo guteganya, gushyira mu bikorwa, gukurikirana ibikorwa byose byabo ndetse n’ubuvugizi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.