Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yibukije Abemera Imana guha agaciro ibyo bahuriyeho no kubahana ku byo badahuriyeho

Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 18 Mutarama 2023, Ku kicaro gikuru cya Eglise Presbyterienne mu Rwanda (EPR)mu Kiyovu habereye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu, mu mwaka wa 2023.

Karidinali Kambanda yibukije Abemera Imana guha agaciro ibyo bahuriyeho no  kubahana ku byo badahuriyeho
Karidinali Kambanda yibukije Abemera Imana guha agaciro ibyo bahuriyeho no kubahana ku byo badahuriyeho

Umuhango wo gutangiza iki cyumweru wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali afatanyije n’Abakuru b’Amadini n’Amatorero ya gikristu akorera mu Rwanda. Uyu muhango witabiriwe kandi n’abapadiri, abapasiteri n’abakristu baturutse mu madini n’amatorero yose mu Rwanda, by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali.

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye iyi gahunda, Karidinali Kambanda yavuze ko abemera Imana badakwiye kwibanda ku tuntu duto badahuje, ngo tubazanemo amacakubiri kuko amacakubiri ariryo shami rya mbere rishora abantu mu cyaha. Yatanze urugero ryo mu gitabo cy’Intangiriro, aho Imana yabajije Adamu impamvu yariye ku giti Imana yababujije, undi agasubiza ko ari umugore yamuremeye wamuteye gukora icyo yababujije; Karidinali Kambanda avuga ko urwo ari urugero rw’amacakubiri kuko kuva ubwo aribwo hatangiye amacakubirihagati ya Adamu na Eva, ndetse agakomeza kugeza n’ubwo Gahini yishe murumuna we Abeli kubera amacakubiri ashyingiye ku ishyari n’ ubutunzi.

Akomoza ku Rukundo rukwiye kuranga abemera Imana imwe ku isi, Karidinali Kambanda yagize ati“Iyo abantu bashyize imbaraga mu bikorwa by’urukundo birabahuza, kandi nicyo tuzabazwa ku munsi w’urukundo.”Asaba abakristu bo mu madini atandukanye guharanira kwimakaza urukundo, ubumwe n’ubufatanye kurusha uko bareba ku bintu bito amadini, Kiliziya n’amatorero bigeye bitandukaniyeho.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko abantu bemera Imana imwe bakwiye kurangwa n’urukundo ruzira amacakubiri,bityo ibikorwa by’urukundo bibahuza bikabyara imbuto zubaka isi nziza y’abemera kandi bunze ubumwe, kuko ku munsi w’urubanza Imana izababaza ibyiza bakoze, itazababaza ibyo bari batandukaniyeho.

Icyumweru cy’ubumwe catangirijwe muri EPR Kiyovu mu mujyi wa Kigali none ku wa 18 Mutarama 2023 kizasorezwa muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo tariki 25 Mutarama 2023. Iki cyumweru kikaba cyatangijwe kandi hirya no hino ku isi mu bihugu birimo abakristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose