Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Luis Antonio yagaragarije abitabiriye SCEAM ko kwimakaza ubuvandimwe ari byo bizatuma Afurika igira umutekano

Karidinali Luis Antonio Gokim Tagle wahagarariye Papa Fransisiko mu Nteko rusange ya 19 y'Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagasikari, avuga ko igisubizo cy'umutekano muke muri Afurika kizatangwa no kwimakaza ubuvandimwe mu batuye uyu mugabane bakamenya gusangira ibyiza Imana yabahaye no kubaha buri wese.

Karidinali Luis Antonio yagaragarije abitabiriye SCEAM ko kwimakaza ubuvandimwe ari byo bizatuma Afurika igira umutekano
Karidinali Luis Antonio yagaragarije abitabiriye SCEAM ko kwimakaza ubuvandimwe ari byo bizatuma Afurika igira umutekano

Agaruka ku nsanganyamatsiko y'iyi nama, izarebera hamwe umuti w'umutekano muke mu bihugu by'Afurika, Karidinali Tagle yabwiye Abepiskopi ko umuti w'umutekano muke muri Afurika uzaturuka ku kwimakaza ubuvandimwe mu batuye uyu mugabane.

Yagize ati”N’ubwo ahenshi ku isi umutekano ureberwa mu bushobozi bwa gisirikare, birakwiye kwigisha abantu ko umutekano w’ibanze ushingira ku kwimakaza umuco w’ubuvandimwe, bose bagafatwa kimwe nk’ abavandimwe; abantu bakamenya gufatanya mu byishimo no mu kababaro, bakamenya kubaha no guha agaciro ikiremwa muntu, bose bagahabwa amahirwe angana mu gusangira ibyiza byo ku isi, kandi bose bagahabwa amahirwe angana mu kubona ibyo ibanze bikenerwa mu buzima".

Abepiskopi bo muri Afurika bavuga ko bibabaje kuba muri iki gihe, hirya no hino muri Afurika hakomeje kurangwa intambara n'umutekano muke, nyamara abakuru b'ibihugu mu mwaka wa 2017, bari barashyize umukono ku masezerano yemeza ko mu mwaka wa 2020, nta masasu azaba akivuga kuri uyu mugabane.

Izi nzozi na n'ubu zitaraba impamo ni zo ztumye Abepiskopi ba Afurika bongera kuganira ku kibazo cy'umutekano muke muri Afurika n'icyakorwa kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti. Karidinali Phillippe Ouedraogo uyobora Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, avuga ko igihe kigeze ngo Afurika igire amahoro. Karidinali Philippe Ouédraogo avuga ko muri iri huriro bazaganira ku buryo

bushya bukwiye gukoreshwa mu kwigisha abanyafurika binyuze mu nzira y’iyobokamana mu kubibutsa

agaciro k’ubumwe n’ubuvandimwe bafitanye hagamijwe gukemura amakimbirane, n’intambara

bikigaragara mu bihugu by'afurika.

Karidinali Ouedraogo kandi avuga ko igihe kieze ngo Kiliziya muri Afurika ibe umuryango koko. Ati Afurika itegerejweho kuba urugero rwo kunga ubumwe no kugendera hamwe. uhereye ku miryango remezo kugera ku rwego rw'umugabane, unyuze ku nzego z'amaparuwasi, amadiyosezi, n'Inama z'Abepiskopi.

Iyi nteko rusange ya 19 ibereye mu gihugu cya Gana, yagombaga kubera mu gihugu cya Burukina Faso, nyamara iza kwimurwa kubera ibibazo by'umutekano muke waranze iki gihugu nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi ryabaye Tariki 23 Mutarama 2022, aho Abasirikare bahiritse ku butegetsi uwari Perezida w'iki gihugu Roch Marc Christian Kaboré. Iki gihugu cyaje guhita gifatirwa ibihano n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika ndetse w'Uw'ibihugu by'Afurika y'i Burengerazuba kibarizwamo, ari na byo byatumye Inteko rusange y'Abepiskopi yagombaga kuhabera yimurwa,

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose