Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Matteo Zuppi yahawe ubutumwa bwo gushaka igisubizo ku ntambara y’ u Burusiya na Ukerene

Papa Fransisiko, kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 yahaye Karidinali Matteo Zuppi Arkiyepiskopi wa Bolonya mu Butaliyani inshingano zijyanye n’ubutumwa bwo gushaka igisubizo kigamije kugarura amahoro hagati y’u Burusiya na Ukerene, ibihugu bimaze umwaka n’amezi 4 bihanganye mu ntambara.

Karidinali Matteo Zuppi yahawe ubutumwa bwo gushaka igisubizo ku ntambara y’ u Burusiya na Ukerene
Karidinali Matteo Zuppi yahawe ubutumwa bwo gushaka igisubizo ku ntambara y’ u Burusiya na Ukerene

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itumanaho byabwiye itangazamakuru ko nyuma y’uko Karidinali Zuppi ahawe izi nshinga, hagiye no gutegurwa uburyo zigomba gukorwamo kugira ngo umugambi wo kugarura amahoro no guhoshya intambara hagati y’ibi bihugu byombi ugerweho.

Karidinali Zuppi ahawe izi nshingano nyuma y’icyumweru kimwe Papa Fransisiko yakiriye Perezida Zelenshy wa Ukerene i Roma ku wa 13 Gicurasi 2023; bagirana ikiganiro cyamaze iminota 40, mu byo baganiriyeho hakaba harimo n’ikibazo cy’intambara ibera muri iki gihugu cyashojweho n’u Burusiya,igahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagahunga, ibikorwaremezo byo mu mijyi inyuranye muri iki gihugu birasenywa.

Karidinali Zuppi usanzwe ari na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Butaliyani, azwi na none muri gahunda z’ibikorwa by’Umuryango wa Sant’Egidio wibanda cyane ku gufasha abimukira, guteza imbere ubwumvikane hagati y’abadahuje idini amahame y’ukwemera; akaba yaragize uruhare rukomeye mu guhuza impande zari zihanganye mu bihugu bya Mozambique na Sudani y’Epfo hagamijwe gushaka ubwumvikane n’amahoro arambye .

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose