Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yashyinguwe

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, Karidinali Richard Kuuia Bawobbr wo muri Gana yashyinguwe, nyuma y'ukwezi n'igice yitabye Imana.

Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yashyinguwe
Karidinali Richard Kuuia wo muri Gana yashyinguwe

Uyu muhango watangiye kuri uyu wa 11 Mutarama 2023, waranzwe n'amasengesho n'ubuhamya bwo kwibuka Karidinali Kuuia witabye Imana yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya WA akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari.

Igitambo cya Misa yo kumusabira n'umuryango wo kumushyingura byakomeje kuri uyu munsi imbere y'imbaga y'abakristu n'abayobozi batandukanye bari baje guha icyubahiro uyu Mukaridinali watabarutse Kiliziya ikimutegerejeho byinshi.

Mu bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Gana Nana Akufo Addo n'abandi bayobozi bakuru muri iki gihugu. Hari kandi Intumwa ya Papa muri Gana, n'Abakaridinali bari baturutse hirya no hino muri Afurika harimo Karidinali Fridolin Ambongo, wa Kinshasa ari nawe ubu uyoboye by'agateganyo Ihuriro ry'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, ndetse n'abandi bakaridinali barimo na Karidinali Antoine Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose