Kigali: Abakristu b’i Kamabuye bishimiye Paruwasi nshya bahawe ibaye iya 39 mu zigize Arkidiyosezi ya Kigali
Nyuma y’ishingwa rya Paruwasi ya Kanombe iherutse gushingwa ku wa 23 Ukwakira 2022, Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse paruwasi nshya ya Kamabuye iherereye mu karere ka Bugesera.
Umuhango wo gushinga paruwasi nshya ya Kamabuye wayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Arkidiyosezi; unitabirwa n’abashyitsi bahagarariye inzego za Leta barimo Hon.Emmanuel Gasana Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Mu ijambo ry’umukristu wavuze ahagarariye abandi muri uyu muhango, yavuze ko bashimira Arkidiyosezi ya Kigali yabatekerejeho bihagije maze igategura umushinga wo kubegereza paruwasi kugira ngo nabo barusheho kwegera Imana no kwitagatifuza. Yavuze ko bashimira n’inzego za leta zaborohoreje mu kubona ibyangombwa by’ubwubatsi kugira ngo imirimo itangire, ndetse zikabafasha mu gucunga umutekano w’ibikorwa n’ibikoresho nyuma y’uko imirimo y’ubwubatsi yari imaze gutangira.
Mu butumwa Karidinali Kambanda yagejeje kubitabiriye umuhango w’ishingwa rya Paruwasi ya Kamabuye ishingwa ry’iyi paruwasi ari urugendo rurerure cyane nk’uko Ijambo ry’Imana ryahasesekaye mu 1920, uyu munsi ukaba ari andi mateka y’uko hashinzwe paruwasi ku buryo budasubirwaho.
Akomoza ku byiza paruwasi izaniye abakristu b’i Kamabuye, Karidinali Kambanda yabwiye abakristu b’i Kamabuye ko nk’uko iyi Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Elizabeti, ubu noneho Yezu na Bikira Mariya baje gutura aha hantu, abakristu bakaba basabwa kubigiraho byinshi cyane cyane kunogera Imana no gukora ugushaka kwayo.
Karidinali Kambanda yagize ati “ Nk’uko iyi paruwasi yaragijwe mutagatifu Elizabeti, Bikira Mariya azanye n’umukiza Yezu; yabasuye bakristu ba Kamabuye. Kandi noneho baje gutura, paruwasi ni urugo rw’Imana, Yezu Kristu yatashye iwanyu, aha ni ahantu muzajya muza guhura n’Imana, muzajya muza kuyishimira no kuyisingiza, muzajya muza kuyisaba umugisha wayo n’ibyo mukeneye.”
Paruwasi Kamabuye yabyawe na paruwasi ya Ruhuha, igizwe na santarali 3 arizo Burenge, Kamabuye na Kankuriyingoma. Itangiranye abakristu 6.720 babarizwa mu miryangoremezo 73. Imirimo yo kubaka iyi paruwasi n’amacumbi y’abapadiri ikaba yaratwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 109.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.