Kigali: Abakristu b’i Munanira bishimiye kwegerezwa Paruwasi nshya ya MUNANIRA
Mu muhango wo gufungura Paruwasi nshya ya Munanira yabyawe na Paruwasi ya Ruli ku wa 25 Nzeri 2022, abakristu b’i Munanira bagaragarije Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda ibyishimo batewe no kuba baruhutse urugendo rurerure bakoraga bagiye kuri Paruwasi ya Ruli.
Mujyanama Jean Damascene, umwe mu bakristu b’i Munanira avuga ko urugendo rurerure abatuye i Munanire bakoraga bagiye kuri paruwasi i Ruli rwaberaga benshi mu bahatuye imbogamizi,abanyantege nke ’k'abakecuru, abasaza n’abana bato bikababuza kwitabira gahunda za Kiliziya zabereye kuri paruwasi.
Mujyanama yagize ati “ Kuva hano ugera kuri paruwasi ya Ruli ni urugendo rurerure, ku buryo abanyantege nke batirirwaga batekereza kujya muri gahunda zihakorerwa; kuva umubyeyi Karidinali adufunguriye iyi paruwasi turishimye kuko amasakaramentu agiye kutwegera, abihayimana bakatwegera,ndetse tukabatugiye gutera imbere ku bijyanye n’iterambere kuri roho ugereranyije n’uko byari bimeze mbere tutarahabwa iyi paruwasi.”
Padiri Jean Paul Nkundamahoro, Padiri mukuru wa Paruwasi Ruli yibarutse Paruwasi ya Munanira yavuze ko Imana yumvise isengesho ry’umuryango wayo w’abatuye i Munanira bakoraga ibirometero bisaga 15 bajya kuri paruwasi ya Ruli, abenshi muribo kuhagera bikababera imbogamizi.
Padiri Jean Paul yagize ati “ Mu rugendo baje kuri paruwasi i Ruli, abakristu ba hano i MJunanira bavunikaga cyane kuko n’ubusanzwe ntabwo hagendeka neza; ibyo rero bigatuma nta binyabiziga cyangwa imodoka rusange zishobora kuhakora, bityo kuhagenda n’amaguru bikarenga amasaha atatu.”Avuga ko iyi paruwasi ije ari igisubizo ku cyifuzo abatuye muri aka gace bahoranye kuva cyera na kare.
Mu nyigisho Karidinali Kambanda yagejeje ku bakristu b’i Munanira, yavuze ko Paruwasi ari urugo rw’Imana, bityo Imana ikaba yatashye iwabo.Karidinali Kambanda yagize ati “ Umutima w’umuntu waremewe Imana, nta n’ikindi gishobora kuwunyura kitari Imana, Paruwasi ni urugo rw’Imana, aho itaha . Banyamunanira rero,uyu munsi ni ima aije gutura aha hantu muri iyi misozi. Imana yatashye iwanyu, umukiro wayo watashye iwanyu.”Avuga ko kuvuka kwa paruwasi runaka biba ari amaboko Kiliziya Gatolika iba yungutse, ikana n’urugo rw’Imana rubera abakristu ingabo ibakingira bakabona aho bahungira n’aho bahurira n’Imana ikabafasha gutsinda sekibi.
Umurimo w’iyogezabutumwa i Munanira watangiye mu mwaka w’i 1930 ubwo hatangijwe ishuri rya gatigisimu n’umukateshisite wari uturutse muri Misiyoni ya Rulindo witwaga Tomasi Bwahi, nyuma ye hakurikira ho uwitwa Yohani Kavaruganda. Kuva icyo gihe umubare w’abigishwa wakomeje kwiyongera ari nako abakristu biyongera , ariko kuko Paruwasi yari kure, imyumvire n’imibereho ishingiye ku muco nabyo byabaye inzitizi. Bitewe n’ubwiyongere bw’abakristu n’ubuyoboke bushimishije, mu 1948 hashinzwe Santarali ya Munanira, naho mu 1999 hagezwa ivuriro rya mbere rigenzurwa n’ababikira bo mu muryango w’Inshuti z’abakene.
Igitekerezo cyo gushinga Paruwasi i Munanira cyumvikanye bwa mbere Ku wa 05 Kamena 2015, gitanzwe n’ uwavuze mu izina ry’abakristu b’iyi santarali ubwo Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari Arkiyepiscopi wa Kigali (uri mu kiruhuko cy’i zabukuru)yari i Munanira mu muhango wo gutaha inyubako ya Kiliziya yavuguruwe. Asubiza icyifuzo cy’ uwo mukristu, Myr Tadeyo yabijeje ko azabishyira muri gahunda no mu nyandiko kugira ngo igihe azaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru icyo gitekerezo kizitabweho n’abazamusimbura.
Nk’uko amateka y’iyi paruwasi abigaragaza, igitekerezo cyari kimaze igihe kitari gito, gusa imyiteguro y’ishingwa rya Paruwasi yatangijwe mu mpera z’umwaka wa 2018 ubwo muri iyo santarari hasonzwaga urugendo rwo kwakira no kuzirikana ubutumwa bwa Nyina wa Jambo; icyo gihe nibwo uwari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruli Gaudiose Mpawenayo nyuma yo kuganira n’abakristu no kujya inama n’ abahagarariye abandi muri iyo santarari biyemeje gutangira umushinga w’inyubako y’icumbi ry’abapadri kuko inyubako ya Kiliziya ihari babonaga ihagije yakira abakristu hagati ya 1500 na 2000.
Paruwasi Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya ya Munanira ibaye iya 37 ku rutonde rwa Paruwasi zigize Arkidiyosezi ya Kigali, ikaba yarabyawe na Paruwasi ya Ruli. Igizwe n’amasantarali 3 ariyo Santarali Munanira, Santarali Mbirima na Santarali Gitonde. Ifite abakristu bagera ku 8.564 ikaba iherereye mu karere ka Gakenke.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.