Kigali: Pacis Tv yahimbaje isabukuru y’imyaka ibiri imaze itangiye gukora
Ku wa kane tariki 31 Werurwe 2022, Pacis Tv yahimbaje isabukuru y’imyaka ibiri imaze itangiye gukora.
Ibirori by’iyi sabukuru byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Karidinali Antoni Kambanda, ari kumwe n’abandi bepiskopi barimo Myr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Ruhengeri na Myr Edouard Sinayobye Umwepskopi wa Cyangugu akaba na Perezida wa Komisiyo y’Itumanaho mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Ibi birori kandi byanitabiriwe n’Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Yohani Mariya Viyani Gatabazi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, umunyamabanga mu biro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, yagaragaje ko kuba Pacis TV ari yo Televiziyo Gatolika rukumbi iri mu Rwanda ari nk’igitonyanga mu Nyanja. Ibi akaba yarabivuze ashingiye ku murimo ukomeye w’iyogezabutumwa utegereje iyi Televiziyo kuko nk’uko yabitangaje buri gikoresho cya Kiliziya ari igikoresho cy’iyogezabutumwa. Yaboneyeho gusaba abakristu kuyitera ingabo mu bitugu kuko mu gihe gito imaze yagaragaje ko yari ikenewe kandi ko ibafitiye amaro gakomeye.
Antoni Karidinali Kambanda, mu butumwa bwe yagarutse mu ntangiro zitari zoroshye z’iyi Televiziyo, kuko yatangiye mu bihe bikomeye bya Covid-19 ubwo abantu bari muri Guma mu rugo. Avuga ko iyi Televiziyo yagize akamaro gakomeye igafasha abakristu gukomeza gukurikira Igitambo cya Misa dore ko batashoboraga guterana nk’uko byari bisanzwe.
Karidinali Kambanda yanashimangiye akamaro k’itumanaho muri Kiliziya, nk’igikoresho cy’ingirakamaro mu gufasha Kiliziya kugeza inkuru Nziza ya Kristu ku bantu bahorana inyota y’umukiro bagahora bahangayitse.
Karidinali Kambanda asaba abakunda Pacis TV kuyigira iyabo no kuyishyigikira. Muri iki gikorwa cyo guhimbaza isabukuru y’imyaka ibiri imaze ishinzwe abakristu bayiteye inkunga igera kuri miliyoni 43.
Pacis TV yatangiye kuwa 31 Werurwe 2020, ubwo hari hashize ibyumweru bibiri icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, Kiliziya zose zarafunzwe hirindwa ko abantu bandura icyorezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.