Kiliziya Gatolika irimo gutegura amabwiriza yo kurinda no kurengera umwana
Tariki 27 Ukuboza 2024, Abana basaga ibihumbi bitanu bahuriye i Kibeho muri Yubile y'Impurirane mu cyiciro cy'abana. Muri iki gikorwa Kiliziya yongeye kugaragaza gahunda ifite yo kurinda no kurengera umwana, zirimo n'amabwiriza yo kurinda no kurengera umwana arimo gutegurwa.
Mu butumwa Karidinali KAMBANDA, yabagejejeho, yabibukije ko ari bo Kiliziya yo mu bihe bizaza izaba ishingiyeho. Ati “Buri myaka 25 twizihiza Yubile, bivuze ko mu mwaka wa 2050, abana bafite imyaka 10 ubu, bazaba bafite imyaka 35. Icyo gihe benshi mu bana mwaje uyu munsi i KIBEHO muzaba muri abagabo n’abagore bubatse ingo za gikristu, abandi bazaba ari abasaserdoti n’abiyeguriye Imana. Icyo gihe abana bitabiriye guhimbaza Yubile uyu munsi ni bo bazaba barebwa no gutegurira abandi kuyizihiza. Ni mwe muzizihiza Yubile mu mwaka wa 2050, 2075 na 2100. Iyi Yubile ni umurage mbahaye kuko Yubile itaha ari mwe muzaba muhari mubwira abandi uko byari bimeze.
Mu rwego rwo kurinda aya mizero y'igihugu na Kiliziya, Kiliziya ikomeje kongera gahunda z'iyogezabutumwa ry'abana kuva ku rwego rw'igihugu kugera no ku rwego rwa paruwasi.
Izi gahunda ni na zo zagarutsweho tariki 14 Mutarama 2025, mu nama yahuje Komisiyo y'abepiskopi Ishinzwe Iyogezabutumwa ry'abana, abapadiri bashinzwe iyogezabutumwa ry’abana mu maparuwasi na Diyosezi zose n'ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana (NCDA).
Muri iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko hanozwa ubufatanye bwa Kiliziya na Leta muri gahunda zo kurengera abana, inzego zombi zunguranye ibitekerezo ku bigomba gukorwa mu kurengera umwana birimo:kwita ku muryango kuko ari ho umwana avukira, kwita ku mashuri aho abana biga no kwita kuri sosiyete muri rusange aho umwana avukira, arererwa kandi akaba ari naho akurira.
Hanagarutswe ku bikorwa bigomba gukorwa byo kwita ku mikurire y’umwana kugira ngo atagwingira haba ku mubiri no mu bwenge. Bikajyana n’uko uburenganzira bw’abana bugomba kwitabwaho, abana bakarindwa ihohoterwa n’ibindi byose byatuma badakura neza, ahubwo bakareba icyatuma abana bakura batekanye muri sosiyete , bakabarinda ibituma bava mu mashuri kandi bagafasha abana bataye ishuri kugira ngo barisubiremo. Baganiriye kandi ku byo impande zombi zikora ,bareba ku bufatanye mu mikorere n’imikoranire kugira ngo barusheho kwita ku mwana, ari nawe mwana kiliziya yitaho ndetse na leta yitaho.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Leonidas NGOMANZIZA, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ry'abana,yagaragaje bimwe mu byo Kiliziya ishyize imbere mu kwita ku bana no kubarengera. Avuga ko kiliziya gatolika ifite inshingano zo kurinda no kurengera ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza apfuye. Akaba ari yo mpamvu Abepisikopi batangaje ko Kiliziya itemera gukuramo inda kuko ari ukwambura ubuzima kandi Imana yonyine ari yo itanga ubuzima akaba ari na yo ibwisubiza.
Mu zindi gahunda zigamije kurengera Umwana, padiri Leonidas yatangaje ko Abepisikopi bashyizeho politiki ya Kiliziya Gatolika ijyanye no kurinda no kurengera umwana n’abandi banyantege nke bose (Politique de la protection des mineurs et des personnes vulnerables). Iyi politike ikaba iri kuvugururwa kugira ngo kiliziya igaragaze umurongo wayo mu bikorwa byo kurinda umwana n’ubuzima bwe, hakurikijwe umurongo w’inyigisho zayo.
Uretse iyi gahunda yihariye hari n'ibikorwa bifatika, Kiliziya izakomeza kwitaho birimo: gukura abana mu muhanda, gusubiza abana mu mashuri ku bayavuyemo, no kwita ku muryango.
Mu rwego rwo gufasha abashinzwe iyogezabutumwa ry'abana kurangiza neza inshingano zabo, Padiri Leonidas yabwiye Kinyamateka ko hari gutegurwa imfashanyigisho z’abashinzwe abana barimo abitwa inshuti z’abana. Aba bakazahabwa amahugurwa kugira ngo basobanukirwe n'icyo Kiliziya ibifuzaho.
Muri gahunda zimaze kumenyerwa mu Iyogezabutumwa ry'abana hirya no hino mu maparuwasi harimo: utugoroba tw’abana, imiryangoremezo y’abana, Noheli y'Abana, Enfance Missionnaire, Patronage z'ibiruhuko, Caritas y'abana n'izindi zifasha abana gukura ku mubiri, ubwenge na Roho. Kiliziya ikaba itangaza ko yifuza guteza imbere izi gahunda mu rwego rwo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.