Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasoje Yubile y’impurirane yari imazemo imyaka 2
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Ukuboza 2025, Kuri stade Amahoro I Remera muri Arkidiyosezi ya Kigali hahuriye imbaga y’abakristu baturutse hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, Abasaseredoti n’Abihayimana benshi barangajwe imbere n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda n’abaturutse mu mahanga bakereye guhimbaza ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane u Rwanda rwatangiye ku itariki ya 10 Gashyantare 2024. Iyi Yubile ifite insanganyamatsiko igira iti “Turangamire Kristu soko y’Amizero, Ubuvandimwe n’Amahoro.”
Mu butumwa bw’ingenzi bwatanzwe abanyarwanda basabwe gukomeza kuba umusemburo w’ubumwe n’amahoro. Ibirori byo gusoza Yubile byitabiriwe n’abakristu baturutse hirya no hino, mu mahanga cyane cyane mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ’Abepiskopi baturutse mu Burundi, Tanzaniya, RDC abaturutse mu gihugu cya Autriche n’umuyobozi mukuru w’Abapadiri b’Abamisiyoneri ba Afurika .
Nyiributungane Papa Léon XIV yoherereje abanyarwanda, bwatanzwe na Mgr Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda. Yavuze ko Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana ku isabukuru y’imyaka 125 ubukristu bugeze mu Rwanda. Hamwe na kiliziya yose aribuka kandi ashimira abamisiyoneri ba mbere bamamaje inkuru nziza binyuze mu kwizera no kugira Ubuntu bayifashije gushinga imizi mu banyarwanda.
Ati“Nishimiye kwifatanya namwe Abanyarwanda muri ibi birori bya Yubile yanyu kandi duhuje twese. Ndashimira cyane Abamisiyoneri ba Afurika bazanye inkurunziza mu gihugu cyanyu. Umutima w’ubwiyunge n’amahoro muri Kristu nukomeze ubarange. Ndifuriza umuryango wanyu w’abakristu gukomeza ubumwe n’ubwumvikane mu gihugu cyanyu”.
Nyir’ubutungane Papa leo XIV arashishikariza abanyarwand gukomeza gushikama ku ijambo ry’Imana mu bwiyunge mu mahoro no kubahana. Agira ati” Tugomba guha abandi ibyo twahwe kugira ngo twese tube umwe muri Yezu Kristu.” Arasaba imiryango y’abakristu gukomeza kuba ibimenyetso by’amizero cyane cyane ku bakiri bato no ku bantu bose bifuza gukira no kuvugurura ubumwe.
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda agaruka ku mateka y’ishingwa rya Kiliziya mu Rwanda, yashimiye Abamisiyoneri ba Afurika ku butumwa bakoze mu Rwanda ahereye kuri Mgr Jean Joseph Hilt utaratinze kwizera abanyarwanda akabohereza kwiga mu iseminari ya Lubiya, U Rwanda rukabona abapadiri kavukire vuba bidatinze. Rukaba arirwo rwabonye umusenyiri wambere muri Afurika Aloys Bigirumwami wabuhawe tariki ya 14/02/1952 akaba umwepisikopi wa mbere mu kitwaga Afrikambiligi yari igizwe n’u Rwanda, CONGO n’ Uburundi.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva, wari umushyitsi mukuru, akaba yari anahagarariye Perezida wa Repubulika muri ibi birori, yashimiye Kiliziya Gatolika nk’umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, imibereho n’iterambere ry’abanyarwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’abandi bayobozi munzego nkuru z’Igihugu harimo abaminisitiri, abasenateri, abadepite n’abandi.
Mu buhamya bwatanzwe n’abakristu gatolika bavuze ko bishimiye kwizihiza Yubile 125 ishize abanyarwanda babonye urumuri rw’ivanjiri hakaba hari byinshi bagezeho. Bagaragaje bamwe mu bakristu babaye intwari n’indahemuka mu buzima bwabo bashingiye ku Ivanjili ndetse bamwe bemeye no kwitangira abandi . Muri bo, harimo Padiri Jean Bosco Munyaneza, Umugaragu w’Imana Rugamba Sipiriyani na Daforoza Rugamba ndetse na Felicité Niyitegeka, babaye intwari mu buzima bwabo bwa gikristu.
Mu batanze ubuhamya ku buzima bwa gikristu mu Rwanda, harimo Musenyei Ferederiko Rubwejanga na Musenyeri Smaragde Mbonyintege bari mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse na muzehe Francois Ngarambe; bose bahamije ibyiza Abamisiyoneri bazaniye Afurika by’umwihariko u Rwanda kandi banashimira imbuto z’ubukristu zidahwema kwigaragaza kugeza na nubu.
Urugendo rwa Yubile rumaze imyaka 2 rwageze muri Diyosezi zose 9 mu Rwanda. Kwizihiza Yubile y’impurirane byatangirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi ku itariki ya 10 Gashyantare 2024. Hakurikiyeho Guhimbaza isakaramentu rya Batisimu muri paruwasi ya Zaza/ Diyosezi ya Kibungo, ku itariki ya 06 Nyakanga 2024 ari naho umunyarwanda wa mbere yabatirijwe.
Guhimbaza Yubile y’icyenurabushyo ry’abana n’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri ku italiki 25 Kanama, 2024. Guhimbaza Yubile y’ukaristiya byahuriranye no guhimbaz ikoraniro ry’Ukarisitiya byabereye muri Diyosezi ya Butare tarikiya ya 05-08 Ukuboza 2024. Guhimbaza ingabire yo kwiyegurira Imana byabereye i Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro tariki 02 Gashyantare, 2025.
Guhimbaza Ubusaserodoti byabereye i Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 15 Kamena2025. Guhimbaza Yubire y’ umuryango byabereye muri Diyosezi ya Nyundo, ku itariki ya taliki 02 Kanama, 2025. Naho Guhimbaza yubile y’ubutumwa bw’Abarayiki yo yabereye muri Diyoseze ya Byumba ku itariki ya 08 Ugushyingo 2025. Urugendo rwa Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka125 ivanjiri igeze mu Rwanda rukaba rwasorejwe muri Arikidiyoseze ya Kigali kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025.
Iyi Yubile isize imbuto nyinshi mu bukristu aho hirya no hino muri za Paruwasi hagiye hafungurwa umuryango w’impuhwe z’Imana. Ni muri urwo rwego kandi aho byashobotse ku rwego rw’amadiyosezi n’amaparuwasi, bagiye bizihiza Yubile muri ibi byiciro byose twavuze haruguru.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.