Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifatanyije na Papa Fransisiko gusabira Papa Benedigito XVI urwaye
Nyuma y’uko Nyirubutungane Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi atangarije ko Papa Benedigito wa 16 uri mu kiruhuko cy’i zabukuru arwaye, akanasaba abakristu gatolika hirya no hino ku isi kumusabira, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye abakristu gatolika mu Rwanda kwifatanya na Papa Fransisiko ndetse na Kiliziya y’isi yose muri rusange gusabira Papa Benedigito XVI.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ku wa kane tariki 29 Ukuboza 2022, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba Arkiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo yagize ati “Kiliziya Umuryango w'Imana mu Rwanda, twifatanyije na Nyirubutungane Papa Fransisiko hamwe na Kiliziya yose ku isi, gutakambira Nyagasani Imana, tubinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo ngo aramire ubuzima bwa Papa Benedigito XVI uri mu kiruhuko cy'izabukuru.”
Ku wa gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisiko yatangaje ko uwo yasimbuye ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ari we Papa Benedigito XVI w’imyaka 95 uri mu kiruhuko cy’i zabukuru arwaye, asaba ko abakristu bafatanya na we kumuzirikana mu isengesho.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.