Kiliziya Gatolika yatangaje inyandiko izifashishwa mu gukora Sinodi ku rwego rw’Umugabane
Nyuma y’uko imirimo yo gusoza Sinodi y’Abepiskopi yari iteganyijwe mu Ukwakira 2023 yimuriwe mu mwaka wa 2024, ku wa kane tariki 27 Ukwakira 2022 Kiliziya Gatolika yatangaje inyandiko izifashishwa mu gukora Sinodi ku rwego rwa buri mugabane.
Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, Inyandiko yiswe“ Document for the Continent Stage”yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane igizwe n’amapaje 44.NI inyandiko igamije gufasha urwego rwa Kiliziya Gatolika kuri buri mugabane kuganira ku buzima bwa kiliziya ku rwego rwa buri mugabane no kuri Kiliziya ku isi yose muri rusange. Ikaba inakubiyemo kandi inyandiko zavuye muri raporo za Sinodi ku rwego rw’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu bitandukanye, izo mu miryango y’abihayimana, izo mu mashami agize urwego rukuru rwa Roma, izo mu miryango y’abalayiki n’andi matsinda ya Kiliziya Gatolika.
Iyi nyandiko ikozwe mu buryo bw’integuza bubanziriza icyiciro gitaha cya Sinodi y’Abepisikopi giteganyijwe kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2023, ikanagaragaza uburyo abo igenewe bagomba kugirana ibiganiro mu buryo bwo gutegana amatwi no gusangira ibitekerezo ku ngingo nkuru 3 zateganyijwe.
Biteganyijwe ko iyi nyandiko igezwa mu madiyosezi gatolika, abakristu bakaganira ku ngingo ziyikubiyemo, ibitekerezo bizatangwa mu rwego rwa buri diyosezi bikazashyirwa mu nyandiko izoherezwa ku rwego rw’igihugu. Abashinzwe Sinodi ku rwego rw’Inama y’Abepiskopi bazahuza izi nyandiko zivuye mu madiyosezi, zikorwemo indi izoherezwa ku rwego rw’umugabane, zikazakurikirwa n’ihuriro rya Sinodi ku rwego rwa buri mugabane riteganyijwe kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023.
Iyi nyandiko igaragaza ko mu cyiciro cya Sinodi ku rwego rw’umugabane, Kiliziya yifuza ko yazitabirwa n’abo mu byiciro by’urubyiruko, abakene, abagore, abatagira aho babarizwa mu bijyanye n’imyemerere n’abahagarariye andi madini n’amatorero kugira ngo nabo bahabwe ijambo, ibitekerezo byabo byumvwe. Buri mugabane ukazahuza ibyavuye muri iyi Sinodi bigashyirwa mu nyandiko itarengeje amapaji 20 izoherezwa i Roma ari nabyo bizaganirwaho mu nteko rusange ya XVI ya Sinodi y’Abepiskopi iteganyijwe kuva tariki4-29 Ukwakira 2023.
Papa Fransisiko aherutse kugaragaza impinduka ku ngengabihe ya Sinodi y’Abepiskopi yatangije mu Ukwakira 2021 ikazasozwa mu Ukwakira 2024 aho kuba mu Ukwakira 2023 nku’uko byari byatangajwe mbere. Intego y’iyi Sinodi ikaba ari “Kugendera hamwe, mu bufatanye no mu butumwa”; abakristu bakaganira ku byateza imbere Kiliziya Gatolika, buri wese agatega amatwi mugenzi we bayobowe na Roho Mutagatifu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.