Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya Gatolika yungutse Abakaridinali bashya 20 muri uyu mwaka

Ku wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022, Nyirubutungane Papa Fransisiko yimitse ku mugaragaro abakaridinali bashya ba Kiliziya 20 abasaba kuzita ku bakomeye n’abaciye bugufi muri Kiliziya, bamurikiwe na Roho Mutagatifu.

Kiliziya Gatolika yungutse Abakaridinali bashya 20 muri uyu mwaka
Kiliziya Gatolika yungutse Abakaridinali bashya 20 muri uyu mwaka

Umuhango wo kwimika abakaridinali bashya 20 ba Kiliziya Gatolika, wabereye i Roma muri Bazilika Nkuru ya Mutagatifu Petero,ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022; witabirwa n’abakaridinali, abepiskopi n’abihayimana.

Mu butumwa yabagejejeho, Papa yabwiye abakaridinali ko ari intumwa za Yezu, kandi intumwa ziterwa imbaraga n’umuriro wa Roho Mutagatifu kugira ngo zibashe kwita ku murimo no ku bintu bashinzwe, ibito n’ibinini. Avuga ko umutima w’ubutumwa bw’Abakaridinali ari « Kwita ku bakomeye ariko cyane cyane abaciye bugufi » . Papa yasabye Abakaridinali gukunda Kiliziya babifashijwemo n’umuriro wa Roho Mutagatifu, dore ko mu butumwa bahamagariwe bahura n’abakomeye b’iyi si ndetse n’aboroheje nyamara imbere y’Imana bakaba bakomeye.

Abakaridinali bahawe ubutumwa kuri uyu wa Gatandatu ni abatangajwe na Papa Fransisiko tariki 29 Gicurasi 2022, barimo 4 bo mu bihugu byatowemo umukaridinali ku nshuro ya mbere, abo ni abakomoka mu bihugu bya Mongolia, Paraguay, Singapore na Timor Oriental.

Abakaridinali bashya bimitswe kuri iyi tariki ni: Myr Arthur Roche (Royaume Uni). Myr Lazarus You Heung sik (Corée), Myr Fernando Vérgez Alzaga L.C. (Espagne), Myr Jean-Marc Aveline (France), Myr Peter Okpaleke (Nigeria),Myr Leonardo Ulrich Steiner (Brésil), Myr Filipe Neri António Sebastião di Rosário Ferrão (Inde),Myr Robert Walter McElroy (U.S.A), Myr Virgilio Do Carmo Da Silva, S.D.B (Timor oriental),Myr Oscar Cantoni (Italie), Myr Anthony Poola (Inde), Myr Paulo Cezar Costa (Brésil), Myr Richard Kuuia Baawobr M. Afr (Ghana), Myr William Goh Seng Chye (Singapour), Myr Adalberto Martínez Flores (Paraguay), Myr Giorgio Marengo (Italie ) Myr Jorge Enrique Jiménez Carvajal (Colombie), Myr Arrigo Miglio (Italie), Padiri Gianfranco Ghirlanda sj., Myr Fortunato Frezza,( chanoine de Saint-Pierre).

Uyu munsi, Kiliziya Gatolika ifite abakaridinali 226, barimo 132 baba mu nteko itora na 94 batayibamo. Muri bo, 106 ni abo ku mugabane w’u Burayi, 60 ni abo muri Amerika, 30 ni abo muri Aziya, 27 bo muri Afurika na 5 bo ku mugabane wa Oseyaniya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose