Kiliziya igiye guhimbaza icyumweru cy’Ijambo ry’Imana ku ncuro ya gatanu
Ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, Kiliziya Gatolika izahimbaza icyumweru cy’Ijambo ry’Ijambo ry’Imana ku ncuro ya gatanu; uyu munsi ukazizihizwa i Roma no muri Kiliziya yose ku isi.
Ibiro bishinzwe Iyogezabutumwa i Roma byatangaje ko ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2022, ari Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana, Kuri uyu munsi Papa Fransisiko akazaturira Igitambo cy’Ukaristiya muri Bazilika nkuru ya Mutagatifu Petero i Roma, kizanyura ku bitangazamakuru n’imiyoboro y’ikoranabuhanga bitandukanye bya Kiliziya; uyu munsi ukazizihirizwa hirya no hino mu maparuwasi yose.
Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana cyashyizweho na Papa Fransisiko mu 2019 hagamijwe kwibutsa abakristu agaciro k’ibyanditswe bitagatifu mu buzima bwabo bwa buri munsi, kugira ngo barusheho gukunda gusoma Ijambo ry’Imana no kurizirikana bityo ribabere umuyoboro mwiza w’ubuzima .
Mu kwizihiza uyu munsi, ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023; Insanganyamatsiko yateguwe iragira iti “Turabamenyesha ibyo twabonye/We proclaim to you what we have seen, 1Yh 1:3”. Biteganyijwe ko mu gitambo cya Misa cyo kuri uyu munsi, Papa Fransisiko azifatanya guhimbaza iki cyumweru i Roma n’abashyitsi bazaturuka mu bihugu by’u Butaliyani, Kongo, Filipine, Mexico n’u Bwongereza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.