"Kiliziya itagira Abiyeguriyimana ni nk'ihema ry'umunsi mukuru ritagira imitako", Myr Balthazar
Ubwo muri Diyosezi ya Kabgayi hahimbarizwaga Yubile yUkwiyeguririmana ku rwego rwa Diyosezi kuri uyu wa 18 Gicurasi 2025, Abiyeguriyimana bibukijwe ko ari umutako wa Kiliziya kandi ko Kiliziya itabafite yaba imeze nk'ihema ritagira imitako.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa,Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, mu nyigisho ye yagize ati "Muri indabo zitatse Kiliziya, muhore mutwaye ubwiza n’uburanga bwa Kiliziya, mube indabo zihora zihumura impumpuro nziza, muri indyoshya ndyo za Kiliziya, muri ibyishimo byacu, muri amizero ya Kiliziya nimukomeze muryoherwe n'ubutore bwanyu."
Myr Balthazar avuga ko Abiyeguriyimana bafite uruhare rukomeye mu gufasha abantu kuryoherwa n'ubuzima kuko ari ikimenyetso cy'ijuru ku isi.
Myr Balthazar yakomeje avuga ko Diyosezi ya Kabgayi yishimira ko ifite amateka yihariye mu birebana no kwiyegurira Imana. Uretse kuba iyi Diyosezi ifite imiryango myinshi y'Abiyeguriyimana iyikoramo ubutumwa, inafite amateka yo kuba ari yo uwiyeguriyimana wa mbere yavutsemo.
Yabashimiye ubutumwa bakora mu gihugu no ku isi hose haba mu isengesho rihoraho, mu barwayi, mu batishoboye mu bakecuru n'abasaza, mu bababaye, mu bafite ubumuga, mu burezi, mu bikorwa by'iterambere, mu iyogezabutumwa n'iyamamaza butumwa mu nzego zinyuranye mu kwita ku rubyiruko n'ibindi.
Yakomeje avuga ko kandi Abihayima uretse kuba umutako ari n'ingabo za Kiliziya: ba nyamugenda mu b'imbere badatinya ibibaye kandi babanza gutata ngo bamenye amabanga y'umwanzi. Avuga ko ikibaranga ari batagendana ibintu byinshi ngo batavaho baremerwa bakananirwa gusimbuka aho umwanzi ari.
Padiri Eugene Niyonzima umuyobozi w'umuryango w'abapalotini mu karere k'ibiyaga bigari akaba n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abihayimana [COSUMAR], yasabye Abiyeguriyimana guharanira kuba koko ikimenyetso cy'Ingoma y'Imana.
Ati "ni byo koko nk'Abihayimana Kiliziya itabafite yaba imeze nka ya Tente idafite imiteguro. Abihayimana muri umutako muri Kiliziya ariko kandi muri n'ibimenyetso. Turi ikimenyetso cy'ingoma y'Imana aho turi hose. Uwaduha ibyo bikaduhama, maze aho turi hose tukamenyesha iyo ngoma y'Imana. Tukaba ikimenyetso cy'ijuru koko, waba ari umutako mwiza muri Kiliziya."
Frere Innocent Akimana, Uhagarariye Abiyeguriyimana muri Diyosezi ya Kabgayi, mu izina rya bagenzi be, yavuze ko bishimiye kwizihiza yubile y'impurirane y'imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n'imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa muntu, avuga ko mu maparuwasi yabo no mu miryango yabo bemeza badashidikanya ko imbuto yamezeho indabyo izakomeza kwera izindi ndabyo zihumura kandi zibereye Imana na Kiliziya.
Kuri ubu Diyosezi ya Kabgayi ifite imiryango y'abiyeguriyimana isaga 61 irimo Abihayimana barenga 460 ndetse bakaba bakomeje no kwiyongera ari na ko bagira uruhare rukomeye mu butumwa bwa Kiliziya cyane cyane mu Buvuzi no mu Burezi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.