Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kiliziya yiyemeje kubyaza umusaruro ubutaka bwayo bwose

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yiyemeje kubyaza umusaruro ubutaka bwayo bwose kugira ngo yuzuzanye na Gahunda ya Leta isaba ko ubutaka bwose buhingwa ndetse no mu rwego rw’uko Kiliziya yibeshaho.

Kiliziya yiyemeje kubyaza umusaruro ubutaka bwayo bwose
Kiliziya yiyemeje kubyaza umusaruro ubutaka bwayo bwose

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yari ihuje abashinzwe umutungo wa Kiliziya muri diyosezi zose ndetse n’umufatanyabikorwa wa Kiliziya mu kubyaza umusaruro umutungo wayo, ‘Catholic Relief Service’

Iyi nama y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa Gatanu, isozwa na Myr Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Gikongoro ari nawe Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe imari n’umutungo bya Kiliziya.

Ubwo yaganiraga na Kinyamateka, Myr Hakizimana yatangaje ko imwe mu mbogamizi yatumaga batabyaza umusaruro ubutaka bwa Kiliziya bwose ari uko kugeza ubu hari ubutaka bwa Kiliziya butayanditseho aho usanga bwanditse kuri Leta cyangwa ku bandi bantu.

Gusa avuga ko ingamba bafatiye muri iyi nama ari ijyanye no gukosoza ayo makosa yagaragaye “ubutaka bukandikwa neza noneho bugakoreshwa neza mu buryo bwo kubwihingira ubwacu cyangwa se kubuha abandi bakabuhinga bityo bukagirira Kiliziya, abaturage n’igihugu akamaro.”

Imibare igaragaza ko kugeza ubu hakiri ahantu 224 ha Kiliziya ariko hatayibaruyeho gusa bikaba biri mu nzira zo gukosozwa.

Myr Hakizimana avuga ko kugira ngo intego yo kubyaza umusaruro uhagije ubutaka bwose bwa Kiliziya igerweho, abashinzwe umutungo wa Kiliziya biyemeje ko bagomba gukorana n’ibigo bishinzwe ubuhinzi nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ibindi bigo bifite ubuhinzi mu nshingano cyangwa se abandi bose bagira uruhare mu buhinzi.

Myr Hakizimana asoza ashimira CRS ikomeje kubafasha kubyaza umusaruro umutungo kiliziya ifite. “CRS yafashije Kiliziya gucunga neza umutungo, kuko mbere umutungo wafatwaga nabi, ukibwa, ugasesagurwa, tugahora mu bihano kuko twirukanye umukozi nabi, kuko tutatangiye imisoro ku gihe, mbese ubu gucunga umutungo wacu byagiye mu buryo kubera ubufatanye bwa Kiliziya na CRS.

Catholic Relief Service (CRS), ifite inkomoko muri Kiliziya yo muri Amerika, isanganywe ubufatanye na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva mu 1960 gusa kuva muri 2010 uwo mubano washyizwemo imbaraga n’impande zombi hagamijwe gufasha Kiliziya Gatolika mu Rwanda kumenya gucunga neza umutungo wayo kugira ngo ibashe kwibeshaho.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose