Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abakristu kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Mu butumwa bujyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi 1994, komisiyo y'Abepisikopi y'Ubutabera n'Amahoro yasabye abakristu kwitabira ibikorwa byo kwibuka no kugira uruhare muri gahunda zo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa mu banyarwanda.

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abakristu kwitabira ibikorwa byo kwibuka
Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro irashishikariza abakristu kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Muri ubu butumwa Kiliziya yibutsa abakristu guhagurukira rimwe bagafatanya muri gahunda zose zo kwibuka no kubaka igihugu gishyize hamwe.

Bagira bati"Kwibuka si ibya bamwe gusa, ni ibya twese. Ntawe ugomba kwishyira ku ruhande. Nta kwigira ntibindeba. Twese dusangiye amateka kandi dukwiye kwiyumvamo ko twese turi abavandimwe ko dusangiye gupfa no gukira."

Bakomeza bagaragaza ibikorwa bitandukanye abakristu bakwiye kurushaho kugiramo uruhare muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30. Uretse kwitabira ibikorwa byo kwibuka, Kiliziya isaba abakristu "mu kwibuka ku nshuro ya 30, kuba hafi abafite ingorane z'ubuzima, bagahumuriza abashavuye.

Kiliziya ihamagarira abakristu mu byiciro bitandukanye mu miryango remezo, mu miryango y'Agisiyo Gatolika no mu yandi matsinda y'Abasenga kuba ikiraro cy'amahoro n'iteme rihuza abantu. Bakarangwa no gushyira hamwe kuko iyo abantu bashyize hamwe ntacyabahangara.

Bati"Iyo abantu bashyize hamwe nta gishobora kubahangara, ubumwe bwacu nk'abanyarwanda ni zo mbaraga zacu."

Kiliziya isaba kandi abasaseredoti n'abiyeguriye Imana, guhugukira ibikorwa byose bigamije kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda ndetse no kubikangurira abakristu bose. Bakirinda kandi bakarinda abakristu bose n'abanyarwanda muri rusange ikintu cyose kigambiriye gusenya umuryango nyarwanda cyangwa gusenya umuntu muri rusange.

Kiliziya isoza isaba abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda. Basaba abakristu kwiyubakamo imico myiza y'ubukristu kandi y'ubumuntu, bagaharanira kuba umusemburo w'ineza n'amahoro kandi bakabitoza n'abana babo kugira ngo nabo bakure ari abanyarwanda bacengewe n'ubukristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose