Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rw'igihugu yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi kwibuka
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023, muri paruwasi ya Musambira Diyosezi ya Kabgayi, Komisiyo y'Abepiskopi y'Ubutabera n'Amahoro yifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi mu gikorwa cyo kwibuka no gusabira abazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Ni umuhango wabanjirijwe n'Igitambo cya Misa cyayobowe na Myr Anacle Pasteur, umuyobozi wa Paruwasi ya Musambira ari kumwe n'abapadili baturutse muri Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda no muri Diyosezi ya Kabgayi. Hari kandi Abakristu ba paruwasi ya Musambira n'abafite ababo bahoze bashyinguwe mu rwibutso rwa Paruwasi.
Mu butumwa bwatanzwe n'abitabiriye iki gikorwa, Myr Anaclet Pasteur, umuyobozi wa paruwasi ya Musambira, yashimiye umurimo ukomeye komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ikora mu gufasha abakristu kumva neza ubumwe n'ubwiyunge, gusaba imbabazi no kuzitanga kuko ari byo u Rwanda rwifuza kandi byubaka ubukristu nyabwo. Yashimiye kandi Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ku rwego rw'Igihugu kuba yahisemo kuza i Musambira gufata mu mugongo abarokotse Jenoside anabashimira uko babyukije iyi komisiyo hirya no hino mu gihugu.
Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu nama y'Abepisikopi Gtolika mu Rwanda yibukije uko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho umunsi wihariye wo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Avuga ko iki gikorwa cyatangiye mu 2004 gishyizweho n'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda. Yasabye Abakristu kwimakaza ubukristu n'ubuvandimwe nyabwo bakirinda kurenzaho.
Padiri Mutabazi Innocent, umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Diyosezi ya Kabgayi, wari unahagarariye umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yashimiye Inama y'Abepiskopi yatekereje gushyiraho uyu munsi wihariye wo kwibuka. Yashimiye kandi by'Umwihariko Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri paruwasi ya Musambira uruhare rukomeye yagize mu rugendo rw'ubwiyunge muri iyi paruwasi.
Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Musambira, Nkunduwimye Alexandre, yavuze ko bikwiye ko Kiliziya igira umwanya wihariye wo kwibuka kuko yanagezweho ku buryo bwihariye n'amateka ya Jenoside dore ko Kiliziya nyinshi zaguyemo abatutsi benshi bari bazihungiyemo bashaka umukiro.
Yasabye ababyeyi kwirinda kubeshya abana babo amateka kuko aro bo mbaraza za kiriziya ejo hazaza. Tuvuge amateka uko ari, tutayagoretse kandi twigishe urubyiruko rwacu kugira ngo ruyamenye bityo ubumwe nubwiyunge bube nta makemwa .
Mu buhamya bwatanzwe n'umubyeyi Gasengayire Alvera wo mu murenge wa Nyarubaka yavuze ko ashimira cyane inyigisho komisiyo y'ubutabera n'amahoro yabagejejeho kuko zabafashije kubohoka.
Yagize ati "Njyewe nubatswe na komisiyo y"ubutabera n'amahoro. Mbere y'inyigisho za komisiyo y'ubutabera n'amahoro abarokotse Jenoside benshi twari ba nyamusekanimbereka. Mu kiliziya iyo wahindukiraga mu gihe cyo guhana amahoro ya Kristu , ugasanga uwo ugiye kuyaha ni umwe mu baguhemukiye ntiwayamuhaga, warifata. None twigishijwe twese ko turi abanyarwanda , twarabohotse dutanga ubuhamya bw'ibyatubayeho mbese twongeye kuba umwe tubikesha inyigisho za Komisiyo."
Alvera kandi yanakomoje ku cyifuzo cy'uko amahugurwa yatanzwe na komisiyo y'ubutabera n'amahoro yahoraho kuko agikenewe.
Ati "benshi muri twe turimo gusaza, kandi kwigisha ni uguhozaho. Turasaba komisiyo y'ubutabera n'amahoro ko inyigisho itanga zahoraho kandi zikagera kuri buri wese."
Nyuma y'Igitambo cya Misa hakurikiyeho urugendo rugana ku rwibutso ruri kuri paruwasi havugirwa Isengesho hanashyirwaho indabo mu rwego rwo gusabira no guha icyubahiro abazize Jenoside. Hakurikiyeho kandi igikorwa cyo kuremera imiryango 10 yo mu mirenge ya Musambira na nyarubaka mu rwego rwo kubafata mu mugongo. Iyi miryango ikaba yahawe ibiribwa n'ibikoresho bifite agaciro k'ibihumbi 450 bagenewe na Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.