Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika yamuritse Ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda n’icyakorwa ngo ricike

Mu nama yahuje Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika, abahagarariye Minisiteri n’ibigo bya Leta bashinzwe uburinganire, uburezi, umuryango, ubutabera, ubutegetsi bw’igihugu n’abafatanya bikorwa b’iyi komisiyo ku wa kane tariki 10 Ukwakira 2022 i Kigali; hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe n’iyi Komisiyo ku bufatanye n’ikigo SANKOFA Creatives bugaragaza uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda gihagaze uyu munsi n’ahashyirwa imbaraga kugira ngo ihohoterwa ricike.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika yamuritse Ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda n’icyakorwa ngo ricike
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika yamuritse Ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda n’icyakorwa ngo ricike

Bwana ISINGIZWE Bonaparte umukozi mu kigo SANKOFA Creatives cyakoze ubu bushakashatsi bwakozwe mu madiyosezi gatolika yo hirya no hino mu Rwanda yagaragagaje ko zimwe mu mpamvu zituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa by’umwihariko abagore harimo kuba umuco nyarwanda wa kera warabuzanyaga gushyira hanze amabanga y’urugo bityo bamwe mu bagore bakaba bagihohoterwa ariko bakanga kuvuga ko bahohotewe bagira ngo badashyira ingo zabo ku karubanda.

Hagaragajwe ko imbogamizi y’uko umubare munini w’abagabo ariwo uba utunze ingo,muuri izo ngo rimwe na rimwe abagabo bagahohotera abagore. Iyo aba bagore bahohotewe banga kurega abagabo babo ko babahohotewye bitewe n’uko babona ko nibabarega bagafungwa amaherezo bazasigara mu bukene. Hagaragajwe kandi inzitizi y’uko imyinshi mu miryango y’abanyarwanda iba ituye ahantu hamwe, iyo umugore ahohotewe akabigaragaza, umugabo we agahanwa uko amategeko abiteganya abagize umuryango bashobora kubuza agahenge wa mugore bamuziza ko ariwe wahanishije umuvandimwe wabo. N’izindi…

Uretse ihohoterwa rikorerwa abagore, hagaragajwe kandi ko muri iki gihe hari n’abagore bahohotera abagabo, bamwe bakabivuga, abandI bakabiceceka bagira ngo batiteza amenyo y’abasetsi. Ingaruka z’iri hohoterwa kandi ngo ntabwo zigarukira ku babyeyi gusa kuko n’abana bavuka mu miryango ikorerwamo ihohoterwa akenshi bakurana iyo ngeso; bamara gukura nabo bakumva ko bagomba kubigenza nk’uko abo bakomokaho babigenzaga. Akenshi abana bavuka mu kryango ibamo ihohoterwa bahitamo kuyihunga, bakajya kubaho mu buzima bubi bwo ku mihanga, abandi bakajya mu ngeso mbi nk’uburaya, ubujura, ubwihebe n’izindi.

Aganira na Kinyamateka, Padiri Valens NIRAGIRE Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yayitangarije ko iyi komisiyo yakoze ubu bushakashatsi kugira ngo igaragarize inzego zibishinzwe ko hirya no hino mu miryango hakiri ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bongere bajye inama ku cyakorwa ngo iri hohoterwa ricike burundu. Padiri Valens avuga ko muri ubu bushakashatsi hagaragajwe n’icyuho gishingiye ku bihano biteganywa n’amategeko kuwahohoteye abo afite mu nshingano bityo hakaba hateganywa uburyo bushya bwo kwigisha no kunga abagiranye ikibazo aho gukemura ikibazo hakavuka ikindi.

Madamu Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yavuze ko bishimira ubufatanye n’iyi komisiyo mu guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu muryango; anasaba ko inzego za Kiliziya Gatolika uhereye mu muryango remezo zakomeza kugira uruhare mu kwigisha abanyarwanda ububi bw’ihohoterwa n’ingaruka rigira ku muryango nyarwanda.

Karidinali Antoni Kambanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba anashinzwe Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko abantu bahohotera abanda baba baca ukubiri n’ugushaka kw’Imana. Yavuze ko niba Imana yararemye umugabo yarangiza ikamuha umugore ngo buzuzanye n’uyu munsi uyu murage wakagombye gukomeza; umugabo n’umugore bakuzuzanya, bagafashanya, bakubahana bamurikiwe n’urukundo rwabahuje bakemera kubana nk’umugabo n’umugore.

Karidinali Kambanda yavuze kandi ko kimwe mu bisubizo byatuma ihohoterwa zicika ari ukwitegura bihagije ku bagiye gushinga ingo. Avuga ko abitegura kurushinga bagomba kubanza kumenyana, umwe akamenya mugenzi we bihagije, akamenya ko azihanganira ingeso amubonaho n’undi bikaba uko; bakabanza kwigishwa no gutegurwa ku butumwa bushya bashaka kwiyemeza, anavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa cyarandurwa burundu n’uburere bwiza bwakorwa mu kwigisha abakiri bato ibyiza by’urukundo rw’abashakanye n’ububi bw’ihohoterwa mu buzima bwa muntu. Abana bagakura bazi ko kizira guhohotera mugenzi wawe cyangwa guhohotera uwo mubana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose