Komisiyo y'urubyiruko yishimiye icyemezo cy'uko Forumu y'Igihugu izajya isimburana n'urugendo Nyobokamana i Kibeho
Nk'uko byagaragaye mu myanzuro y'inteko rusange ya 168 y'Abepisikopi Gatolika mu Rwamda, Forumu y'Igihugu y'urubyiruko Gatolika yabaga buri mwaka, izajya iba rimwe mu myaka ibiri isimburane n'urugendo nyobokamana i kibeho.
Uyu mwanzuro ukaba warishimiwe n'Inteko Rusange ya Komisiyo y'urubyiruko yateranye tariki 5-6 Ukuboza 2023, yari igamije kurebera hamwe icyerekezo cy'ubutumwa bw'iyi komisiyo mu mwaka wa 2023/2024.
Padiri Alex Ndagijimana, Omoniye w'urubyiruko ku rwego rw'igihugu yabwiye Kinyamateka ko uyu mwanzuro waturutse ku cyifuzo cy'urubyiruko hagamijwe gutegura neza forumu ku rwego rw'igihugu ndetse na forumu zisanzwe ziba mu madiyosezi kugira ngo zihabwe imbaraga.
Nk'uko yakomeje abisobanura, nyuma y'aho bigaragaye ko forumu zo mu madiyosezi zigorana kuzitegura kuko baba bavuye muri forumu ku rwego rw'igihgu. Abapadiri bashinzwe urubyiruko mu madiyosezi bagiranye inama na komisiyo y'Abepisikopi ishinzwe urubyiruko, baganira ku buryo bwo gutegura forumu ku rwego rw'igihugu no muri za Diyosezi. Muri iyi nama bagaragaje ko urubyiruko ruvuga ko bigoye gukorera rimwe mu mwaka Forumu y'igihugu na Forumu mu madiyosezi. Basaba ko byatandukanywa. Iki cyifuzo cyaje kugezwa ku Bepisikopi hemezwa ko forumu ku rwego rw'igihugu izajya iba rimwe mu myaka ibiri,igihe itabaye komisiyo ishinzwe urubyiruko ku rwego rw'igihugu igafatanya na diyosezi gutegura forumu ku rwego rwa Diyosezi.
Ku bijyanye n'imvano yo gushyiraho urugendo nyobokamana i Kibeho ku rubyiruko rwose mu gihugu, Padiri Alex yavuze ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cy'Abepisikopi bifuje ko ubuzima bwa roho bw'urubyiruko bwitabwaho bugahabwa imbaraga n'umwanya mu buryo bwihariye. Bimwe mu bikorwa basanze ko bikwiye guhabwa imbaraga harimo gutoza urubyiruko kwibuka no kuzirikana ubutumwa bwa Kibeho no gutoza urubyiruko gukunda umubyeyi Bikira Mariya.
Uru rugendo ruzajya ruba rimwe mu myaka ibiri, rukaba ruteganyijwe mu kwezi kwa Munani mu cyumweru kibanziriza Asomusiyo.
Ku ruhande rw'urubyiruko bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo kuko ari agashya bahawe muri gahunda zisanzwe zihuza urubyiruko.
Rugaba Cyprien umuyobozi w'urubyiruko ku rwego rw'igihugu, yavuze ko bishimiye iki cyemezo.
Yagize ati "Twashimishijwe cyane n'uyu mwanzuro. Cyari icyifuzo dusangiye n'abahadugarariye.Twarasuzumye dusanga gutegura forumu ku rwego rw'igihugu buri mwaka bisaba imbaraga nyinshi, bitewe n'ubwinshi bw'ibikenerwa."
Akomeza avuga ko biteze ko urugendo nyobokamana i Kibeho rwemejwe, ruzajya rwitabirwa cyane bikazatuma n'abatarahagera na rimwe bahagera.
Mu mwaka wa 2024, Forumu ku rwego rw'igihugu iteganyijwe kuzabera muri Diyosezi ya Ruhengeri, kuva ku itariki 21/08/2024 kugeza tariki 25/08/2024 ari naho hazatangirizwa Yubile y'imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda, mu rwego rw'abana n'urubyiruko. Gahunda y'urugendo nyobokamana rw'urubyiruko ku rwego rw'igihugu, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.