Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ku isabukuru y’imyaka 10 amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yongeye kwibutsa ko isi ikeneye amahoro

Mu butumwa yatambukije hakoreshejwe amajwi n’amashusho ku munsi w’ isabukuru y’imyaka 10 ishize atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Fransisiko yagarutse ku mahoro yifuriza isi yose, ibyamushimishije n’ibyamubabaje muri iyi myaka 10 amaze ayoboye Kiliziya .

Ku isabukuru y’imyaka 10 amaze ari Umushumba wa  Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yongeye kwibutsa ko isi ikeneye amahoro
Ku isabukuru y’imyaka 10 amaze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yongeye kwibutsa ko isi ikeneye amahoro

Akomoza kuri iyi sabukuru y’imyaka 10 ishize atorewe kuba umushumba wa Kiliziya, Papa Fransisiko yavuze ko na we ubwe abona igihe cyihuse cyane, yagize ati“ Igihe kiriruka cyane,ugira ngo utekereze ibya none ugasanga hamaze kwitwa ejo hahise. Iyi myaka icumi mbona ihuse.”

Akomoza ku byamushimishije muri iyi myaka 10 amaze ayoboye Kiliziya, Papa Fransisiko yavuze ko yibuka umunsi yahuriyeho n’abageze mu zabukuru muri Bazilika Nkuru ya Mutagatifu Petero i Roma ku wa 28 Ukwakira 2014; akavuga ko uyu munsi wamubereye uwo ibyishimo kuko abageze mu zabukuru ari abanyabwenge akunda kandi bamufasha cyane; akavuga ko na we yatangiye kugera muri iki cyiciro.

Akomoza ku byamuteye agahinda muri iyi myaka 10, Papa Fransisiko yavuze ko yashenguwe n’ibyo yasanze ahantu hanyuranye yagiye agirira ingendo habereye ibikorwa by’intambara nko muri Redipuglia, anzio na Normandy. Yavuze kandi ko n’uyu munsi akibabazwa n’ibikorwa by’intambara bikomeje kubera hirya no hino ku isi bikabuza amahwemo ikiremwa muntu,Atanga ingero z’intambara z’urdaca zikomeje kubera muri Syria ndetse no muri Ukraine.

Papa Fransisiko wujuje imyaka 10 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi avuga ko na n’uyu munsi afite inyota y’amahoro, agahora asaba Imana ko yagwiza amahoro mu isi yose, mu bihugu byose, mu bantu bose no mu biremwa byose. Yagize ati “Nifuza amahoro, ndashaka amahoro, inzozi zanjye ni uko isi yagira amahoro; intambara n’ubwicanyi baigahagarara burundu.”

Kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Marita, aho Papa yatuye Igitambo cy’Ukaristiya ari kumwe n’abakaridinali bakorera ubutumwa i Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose