Kuba Abepiskopi bo mu Rwanda baragiye ari benshi muri Kongo kwakira Papa byatanze ubutumwa bukomeye
Kuba Abepiskopi bo mu Rwanda bagera kuri batandatu baragiye muri Kongo kwifatanya na Kiliziya Gatolika muri iki gihugu kwakira Papa Fransisiko byakiriwe nk'isomo rikomeye ko Kiliziya ishyize imbere amahoro n'umubano mu bantu kandi ko amakimbirane hagati y'ibihugu adakuraho umubano n'ubumwe mu bayobozi ba Kiliziya no mu bakristu.
Mu kiganiro yagiranye na Vaticannews kuri uyu wa kane, Cardinali Fridolin Ambongo Besungu wo muri Kongo yagize ati“Kuba Papa Fransisiko yaje hano muri Kongo akakirwa n’Abepiskopi baturutse mu bihugu byacu uko duturanye byaba Kongo, Burundi, Rwanda n’ibindi ubwabyo ni ubuhamya bw’uko twebwe nka Kiliziya tudakora nk’abanyapolitike.”
Ati“ Urugero rufatika ni urwo uko Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bose baje kwakira Nyirubutungane Papa Fransisiko hano i Kinshasa muri ibi bihe ibihugu by’u Rwanda na RDCongo bitabanye neza aho abayobozi batandukanye bakomeje kubiba urwango n'intambara. Njye nemeza ko ubutumwa bwa Papa Fransisiko muri uru ruzinduko bukwiye kubigisha guhinduka, bagaharanira icyateza imbere umubano mwiza hagati y’abaturage bo muri ibi bihugu, ubwiyunge, kwimakaza amahoro mu kuri kugira ngo twese tubashe kugera ku buvandimwe nyabwo.”
Ibi kandi bigarukwaho n’abahagarariye Inama z’Abepiskopi Gatolika muri ibi bihugu byombi, aho basaba ko n’abaturage bakagombye gufatira urugero rwiza ku bumwe abashumba ba Kiliziya bafitanye maze bagaharanira kwimakaza ubuvandimwe bushingiye ku kuba bose ari bamwe muri Kristu.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda CEPR Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, aganira na Vaticannews yagize ati “Twebwe nka Kiliziya muri aka karere nta kibazo dufitanye. Ubumwe dufitanye nka Kiliziya akaba ari nabwo dusabira abaturage bo muri aka karere. Uruzinduko rwa Papa Fransisiko rugamije kutwigisha nk’abavandimwe kumenya gusaba no gutanga imbabazi nk’uko Imana umubyeyi wacu ari umunyembabazi, iteka agahora natwe atwigisha kumenya kubabarira.”
Perezida w’Inam y’Abepiskopi Gatolika muri Congo(CENCO)Myr Marcel Madila Utembi na we avuga ko kunga ubumwe muri Kiliziya ntaho bihuriye n’amakimbirane mu bya politike ashobora kuba hagati y’ibihugu. Myr Marcel yagize ati “Nka Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo, nishimiye kwakira abepiskopi benshi batandukanye baturutse mu Nama z’Abepiskopi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika mu rwego rwo kwakira Nyirubutungane Papa Fransisiko muri uru ruzinduko hano muri RDCongo. Uru ruzinduko rwongeye kutwibutsa ubuvandimwe bushingiye kuri Kiliziya dufitanye hagati ya za Kiliziya zo mu karere kamwe by’umwihariko mu buvandimwe dusangiye mu ngabire y’Ubwepiskopi. Hano i Kinshasa turi kumwe n’Abepiskopi baturutse muri Congo Brazaville, Centre Africa, ghana, Rwanda, Burundi na Angola; ibi bitugaragariza ko twese tugize Kiliziya imwe.”
Ati “Ejo twagize amahirwe yo guhura na Papa mu byiciro bitandukanye ni ukuvuga abayobozi mu nzego z’ubutegetsi, abahagarariye amadini, abashinzwe sosiyete sivile ndetse n’abadipolomate bose mu byiciro byabo Papa Fransisiko yabagejejeho impanuro. Mu nyigisho yatanze mu gitambo cya Misa ku munsi w’ejo, Papa Fransisiko yagarutse ku butumwa bw’amahoro. Aamahoro agomba gushyingira ku nkingi eshatu arizo guhana imbabazi, ubuvandimwe hagati yacu, no guharanira kuba intumwa z’ubwiyunge (devenir Missionnaires de la Paix), adusaba kuba abogezabutumwa b’amahoro. Ubu butumwa tukaba dukwiye kubugira impamba muri ibi bihe muri aka karere hakomeje kumvikana umwuka mubi w’amakimbirane, intambara n’imvugo z’urwango biri hirya no hino mu karere. Bukadusaba guhaguruka twese, tukaba abogezabutumwa beza bigisha kandi bahagaranira amahoro iwacu, aho dutuye no mu karere kose muri rusange.”
Papa Fransisiko yakiriwe n’Abepiskopi gatolika baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, barimo abo muri iki gihugu cya Kongo, Burundi, Ghana, Congo Brazaville, Centre Africa, Uganda n’ahandi. U Rwanda rukaba rwarahagarariwe n'abepiskopi 6 barimo Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Visenti Harolimana wa Ruhengeri, Myr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Myr Edouard Sinayobye wa Cyangugu, Myr Papias Musengamana wa Byumba na Myr Filipo Rukamba wa Butare.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.