Kugendera hamwe no gutega amatwi mu rugendo rwa Sinodi y’Abepiskopi birakomeje -Karidinali Mario Grech
Karidinali Mario Grech umunyamabanga mukuru ushinzwe ibikorwa bya Sinodi y’Abepiskopi i Roma aravuga ko intera imaze kugerwaho mu gukora Sinodi y’Abepiskopi hirya no hino muri Kiliziya Gatolika ishimishije, agasaba ko kugendera hamwe no gutega amatwi byakomeza.
Ibi yabitangaje mu nama y’iminsi ibiri yahuje abahuzabikorwa ba Sinodi y’Abepiskopi bahagarariye buri mugabane, inama yateraniye i Roma kuva tariki 28-29 Ugushyingo 2022, ikaba yari igamije gutegura gahunda ya Sinodi y’Abepiskopi ku rwego rw’imigabane iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Karidinali Mario avuga ko ashingiye ku buhamya bugenda butangwa n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Sinodi hirya no hino muri Kiliziya, Sinodi y’Abepiskopi mu nzego z’ibanze za Kiliziya yagenze neza kandi ibikorwa byayo bigikomeje kugenda neza. Avuga kandi ko nk’uko urugendo rwa Sinodi rugikomeje, n’uyu munsi hagikenewe umugenzo mwiza wo gutega amatwi no kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu muri gahunda zigikomeje kugeza ubwo izasorezwa ku mugaragaro i Roma.
Mu gitondo cyo ku wa 28 Ugushyingo 2022 nibwo abitabiriye iyi nama bakiriwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko, bagirana ibiganiro ku buryo bw’umwihariko mu gihe cy’amasaha 2.
Inama y’ abashinzwe guhuza ibikorwa bya Sinodi ku migabane iteranye nyuma y’uko mu kwezi gushyize na none Kiliziya yashyize ahagaragara inyandiko yitwa “Document for Continent Stage”igizwe n’amapage 44 izifashishwa muri gahunda ya Sinodi y’Abepiskopi ku rwego rwa buri mugabane; gahunda iteganyijwe hagati ya Mutarama na Werurwe 2023.
Sinodi y’Abepiskopi muri Kiliziya Gatolika ku isi yatangijwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko mu ukwakira 2021, biteganyijwe ko izasozwa mu mwaka wa 2024.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.