Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kuki iyimikwa ry'Abepiskopi ridafite uburenganzira bwa Papa rifatwa nk'ikibazo gikomeye muri Kiliziya Gatolika?

Iyimikwa ry'Abepiskopi bane ryakozwe n'Umuryango wa Mutagatifu Piyo wa X (SSPX) ku wa 1 Nyakanga 2026 i Écône mu Busuwisi, ritabanje guhabwa uburenganzira bwa Papa Lewo wa XIV, ryongeye kuzamura impaka muri Kiliziya Gatolika ku birebana n'ububasha bwa Papa, kubahiriza amategeko ya Kiliziya ndetse n'ubumwe bwayo.

Kuki iyimikwa ry'Abepiskopi ridafite uburenganzira bwa Papa rifatwa nk'ikibazo gikomeye muri Kiliziya Gatolika?
Kuki iyimikwa ry'Abepiskopi ridafite uburenganzira bwa Papa rifatwa nk'ikibazo gikomeye muri Kiliziya Gatolika?

Uyu muhango wabaye n'ubwo Vatikani yari yagerageje kuwuhagarika. Mbere y'iminsi ibiri ngo ube, Papa Leo XIV yari yandikiye Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abapadiri ba Mutagatifu Piyo wa X(SSPX), Padiri Davide Pagliarani, amusaba kutawukomeza. Mu butumwa bwe bwa nyuma, yamwinginze amusaba guhagarika uwo mugambi.

Icyakora, uyu muryango w’aba bapadiri ba Mutagatifu Piyo wa X wakomeje gahunda yawo, isobanura ko itagamije kwigomeka kuri Papa cyangwa gushinga indi Kiliziya, ahubwo ko igamije gukomeza gutanga amasakaramentu no kubungabunga Umuco Gakondo wa Kiliziya, ivuga ko ibyo ari ingenzi mu kurinda ukwemera Gatolika.

Nubwo SSPX ibivuga gutyo, ubuyobozi bwa Vatikani bwagaragaje ko ikibazo kidashingiye ku buryo bwo kwizihiza liturujiya cyangwa Misa ya kera, ahubwo ko gishingiye ku kutubahiriza ububasha bwa Papa, ari bwo shingiro ry'ubumwe bwa Kiliziya Gatolika.

Kuki uburenganzira bwa Papa ari ngombwa?

Muri Kiliziya Gatolika, Umwepiskopi ni umusimbura w'Intumwa za Yezu Kristu, akaba ashinzwe kuyobora Diyosezi no kwigisha ukwemera kwa Kiliziya.

N'ubwo iyimikwa rikorwa n'Abepiskopi basanzwe, amategeko ya Kiliziya ateganya ko ritagomba gukorwa hatabanje kuboneka manda ya Papa. Ibi ni byo bituma buri Mwepiskopi mushya aba ari mu bumwe n'Intebe ya Mutagatifu Petero, iyobowe na Papa.

Kiliziya isobanura ko iyo umuntu yimitswe nta ruhushya rwa Papa, ikibazo kiba kirenze iyimikwa ubwaryo. Biba bishobora gushyira mu kaga ubumwe bwa Kiliziya no gutuma habaho abayobozi biyomora ku buyobozi bwemewe.

Icyo amategeko ya Kiliziya ateganya

Itegeko rya kanoni ya 1013 rigira riti "Nta Mwepiskopi wemerewe kwimika undi Mwepisikopi keretse hari uburenganzira bwa Papa."

Iri tegeko rigamije kurinda ko hatagira umuntu cyangwa itsinda ryiyemerera kwishyiriraho abayobozi ba Kiliziya ritabiherewe uburenganzira n'Intebe ya Papa.

Abahanga mu mategeko ya Kiliziya bagaragaza ko impamvu y'ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ari ukurinda ubumwe bwa Kiliziya no gushishikariza abakoze amakosa gusubira mu bumwe busesuye na Kiliziya.

Mu bayobozi ba Vatikani bagaragaje kwamagana iryo yimikwa harimo Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani,Pietro Karidinali Parolin.

Pietro Karidinali Parolin: "Ni igikorwa gikomeretsa ubumwe bwa Kiliziya"

Ku birebana n'ibihano, itegeko rya Kiliziya, Kanoni ya 1383 (mu gitabo cy'amategeko ya Kiliziya cyavuguruwe) iteganya ko Umwepiskopi wimika undi nta manda ya Papa, hamwe n'uwimitswe muri ubwo buryo, bashobora guhanishwa ibihano bikomeye birimo guhagarikwa gukora inshingano zimwe za kiliziya, gukumirwa ku mirimo y'ubuyobozi cyangwa ibindi bihano biteganywa n'ubuyobozi bwa Kiliziya, bitewe n'uburemere bw'icyo gikorwa. Mu mategeko yakurikizwaga mbere, Kanoni ya 1382 yateganyaga ko uwimika n'uwimitswe bahita bacibwa muri Kiliziya (latae sententiae excommunication).

Yavuze ko iyimikwa ry'Abepiskopi ridafite uburenganzira bwa Papa ari igikorwa gikomeretsa cyane ubumwe bwa Kiliziya Gatolika. Yagize ati"Ibi ubwabyo ni igikorwa cy'ubwigomeke gisenya ubumwe bwa Kiliziya."

Kubaha ububasha bwa Papa ni inkingi y'ubumwe bwa Kiliziya

Yasobanuye ko ububasha bwo kwemeza iyimikwa ry'Abepiskopi ari ubwa Papa wenyine, kugira ngo harindwe uruhererekane rw'Intumwa (Apostolic Succession) n'ubumwe bwa Kiliziya ku isi hose.

Gerhard Karidinali Ludwig Müller: "Ikibazo nyamukuru ni ukwanga ububasha bwa Papa"

Uwahoze ayobora Urwego rwa Vatikani rushinzwe Inyigisho z'Ukwemera, Gerhard Karidinali Ludwig Müller, na we yanenze bikomeye icyemezo cya SSPX.Yagize ati"Kwimika Abepiskopi nta ruhushya rwa Papa ntibyemewe na busa, kandi binyuranye n'ugushaka kw'Imana."

Yavuze ko hari abakeka ko impaka zishingiye ku Misa ya kera mu Kilatini, ariko ko atari byo. Ati"Gukunda no kwizihiza Misa ya kera mu Kilatini si cyo kibazo; ikibazo ni ukwanga ububasha bwa Papa."

Yakomeje avuga ko isuzuma rya Kiliziya kuri ibi bikorwa rishingiye ku mategeko yayo no ku nyigisho zayo, aho kuba ku bitekerezo bwite.

Yanibukije amateka y'aba Donatists, umutwe w'abakristu bo mu kinyejana cya kane witandukanyije na Kiliziya Gatolika, avuga ko ayo mateka agaragaza ingaruka mbi zo kwanga ubuyobozi bwemewe bwa Kiliziya.

Isomo rikomoka ku byabaye mu 1988

Ibyabereye i Écône kuwa 1 Nyakanga 2026, byibukije benshi ibyabaye ku wa 30 Kamena 1988, ubwo Arkiyepiskopi Marcel Lefebvre, washinze SSPX, yimikaga Abepiskopi bane nta ruhushya rwa Papa Yohani Pawulo wa II.

Nyuma y'uwo muhango, Papa Yohani Pawulo wa II yasohoye inyandiko Ecclesia Dei adflicta, avuga ko icyo gikorwa cyari "igikorwa cy'ubwigomeke" (schismatic act), kuko cyarwanyaga ububasha bwa Papa kandi kigahungabanya ubumwe bwa Kiliziya.

Abagize uruhare muri uwo muhango bahise bahanishwa gucibwa muri Kiliziya nk'uko amategeko yabiteganyaga icyo gihe.

Abahanga muri tewolojiya n'amategeko ya Kiliziya bagaragaza ko ikibazo cya SSPX kitareba gusa iyimikwa ry'Abepiskopi, ahubwo gikora ku ihame ry'ibanze rya Kiliziya Gatolika rivuga ko Papa ari we murinzi w'ubumwe bwa Kiliziya yose.

Ni yo mpamvu Kiliziya ifata iyimikwa ry'Abepiskopi rikozwe nta burenganzira bwa Papa nk'igikorwa gikomeye gishobora guteza amacakubiri no guhungabanya imiyoborere yayo.

Nubwo mu 2009 Papa Benedigito wa XVI yakuyeho ibihano byo gucibwa muri Kiliziya byari byafatiwe abo Bepiskopi bane, yasobanuye ko SSPX itari ifite ubusabane busesuye na Kiliziya Gatolika, kandi ko ikibazo cy'amahame n'ubuyobozi bwa Papa cyagombaga gukomeza kuganirwaho.

N'ubwo Vatikani yakomeje kwamagana iryo yimikwa, yakomeje no kugaragaza ko ibiganiro n'umuryango wa SSPX bishobora gukomeza hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyatuma ubumwe bwa Kiliziya burushaho gukomera.

Ibyabereye i Écône byongeye kwibutsa ko muri Kiliziya Gatolika, iyimikwa ry'Umwepiskopi ritari umuhango usanzwe, ahubwo ari icyemezo gifite uburemere ku mibereho n'imiyoborere ya Kiliziya yose. Ni yo mpamvu amategeko yayo ashimangira ko ritagomba gukorwa hatabanje kuboneka uburenganzira bwa Papa, kandi kurenga kuri ayo mategeko bishobora gukurura ibihano bikomeye no guhungabanya ubumwe Kiliziya yubakiyeho kuva ku Ntumwa za Yezu Kristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose