Mariya Madalena MUKARUGABA wo ku Nyundo yitabye Imana ku myaka 73
Amakuru y’urupfu rwa Mariya Madalena wakundaga guhora i Kibeho mu ngendo nyobokamana zose zahakorerwaga no gususurutsa ababaga bahari, yamenyekanye ku gicamunsi cya tariki ya 07 Gicurasi 2025.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushubati muri Diyosezi ya Nyundo Fidèle Karasira ari naho Mariya Madalena yari atuye, aganira na Kinyamateka ku rupfu rwa Madalena yavuze ko kugeza ubu bataramenya uko byagenze ngo apfire mu mugezi gusa amakuru yabagezeho ku wa 07 Gicurasi 2025 hagati ya saa Munani na saa Cyenda, babibwiwe na bamwe mu bakiririsitu bo muri Paruwasi ya busasamana bari kumwe na Madalena mu rugendo nyobokamana berekeza i Kibeho. Bahamagaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Busasamana bamubwira ko Madalena amaze kwitaba Imana aguye mu mugezi wa Mbirurume uherereye mu murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi muri Paruwasi ya Mukungu, mu nzira basanzwe banyuramo bagiye i Kibeho kwa Nyina wa Jambo ku bagenda n’amaguru, na we akaba yarabimenye ari ku itabaro muri Paruwasi ya Birambo.
Yagize ati"Madalena asanzwe akora ingendo nyobokamana hirya no hino mu Rwanda. Yari yajyanye na bamwe mu bakirisitu ba Paruwasi ya Busasamana bari bishyize hamwe, hari inzira basanzwe banyura nk’ ibisanzwe. Mu murenge wa Mutuntu, hari umugezi bambuka witwa Mbirurume. Bakibimbwira ko ariho aguye natekereje ko kubera imvura yagwaga ari nyinshi, amazi yabaye menshi ari kwambuka agahita amutwara. Icya kabiri natekereje ni uko ashobora kuba yarambukiye muri uwo mugezi yibwira ko ari hagufi yakandagira bikarangira amazi amurushije imbaraga".
Padiri Fidèle Karasira agaruka ku buzima bwe yavuze ko Madalena yari atuye mu kagari ka Mageragere, mu mudugudu wa Rarankuba mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro muri Paruwasi ya Mushubati Diyosezi ya Nyundo. Avuga ko yari umuntu ukunda gusenga kandi witabira iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika dore ko rimwe na rimwe yatumirwaga cyangwa se yaba yabimenye akajyayo kandi agakunda kugenda n'amaguru n'ubwo hari igihe yategaga.
Yagize ati"No muri Paruwasi sinari mperutse kumubona. Kenshi yabaga yagiye. Iyo yabaga atari i Kibeho, yabaga ari mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe,Congo Nil n’i Namugongo yajyaga akunda kujyayo."
Kugira ngo agere aha hose, Padiri Karasira avuga ko yakundaga kugenda n’amaguru. Aho adashoboye kugenda n'amaguru akaba yifashishaga abagiraneza.
Yakomeje avuga ko Madalena yari umukiriristu Gatolika watunganyaga ibyo Kiliziya isaba mu bushobozi bwe ati "No mu myaka yo hambere kubera gukunda Kiliziya yigeze kugabira paruwasi, nyuma na Paruwasi iza kumwitura, akaba ari umuntu utarakundaga gusengera muri Paruwasi ye, ariko aho yabaga ari yakundaga Kiliziya cyane cyane Umubyeyi Bikira Mariya."
Padiri Karasira kandi mu butumwa yageneye abari abakunzi ba Mariya Madalena yabasabye gukomeza kwihangana no kuba hafi abasigaye.
Ati"Ibyago byabaye ntabwo ari ibya paruwasi yacu gusa ahubwo ni igihugu cyose no hanze yacyo nk'uko yakundaga kujya muri Uganda benshi bari bamuzi ni ukubihanganisha. Dukomeze kumusabira tumutura Nyagasani na Bikira mariya yakundaga cyane ko yapfuye ari mu rugendo ajya Kibeho. Tube hafi kandi umuryango we muri ibi bihe bikomeye."
Nyuma y’urupfu rwa Madalena, abahungu be babiri ku bufatanye n’Umurenge yari atuyemo wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro bafatanyije kugeza umurambo we mu buruhukiro ku Kibuye, aho biteganyijwe ko gahunda yo ku musezeraho bwa nyuma no kumusomera Misa iri ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, akazashyingurwa mu irimbi ry’i Mageragere.
Mariya Madalena yavutse mu 1952 Ahabwa Isakaramentu rya Batisimu tariki ya 18 Nyakanga 1970, iry’Ugukomezwa arihabwa tariki ya 18 Kamena 1971.
Mu 1974 yahawe Isakaramentu ry’Ugushyingirwa asezerana na François-Xavier Ntahontuye, babyarana abana 10 ubu hasigaye 5 barimo abahungu 4 n’umukobwa 1 n’abuzukuru 15.
Abamenye iyi nkuru y’akababaro bashenguwe nayo nk'uko byagaragaye mu butumwa bugufi bwa bamwe bagiye boherereza Kinyamateka ku rukuta rwayo rwa X.
Mbahongeriki Drocelle mu butumwa bwe yagize ati ‘’Imana imwakire aruhukire mu mahoro! Yakundaga no gutanga impanuro Ku myambarire ikwiye umwari n'umutegarugori’’.
Imurinde Pacifique we yagize ati ‘’Ndamwibuka i Rambura muri 2013 duhimbaza jubilee y'imyaka 100 yari ahari abyinira Nyagasani. Yari agiye mu by'Imana nayo imwakire mu bayo’’.
Honore Tonero na we mu butumwa bwe ati ‘’Imana imwakire. Yakundaga Imana n'Umubyeyi Bikira Mariya. Sinzibagirwa igihe cyose yakundaga kunganiriza ankundisha iby'Ijuru’’.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.