Menya Abakaridinali 14 bo muri Afurika bamaze gutorwa na Papa Fransisiko mu myaka 10 ishize ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika
Mu myaka 10 gusa Papa Fransisiko atorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Kiliziya Gatolika ku mugabane w’Afurika yungutse abakaridinali 14 bo mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.
Mu Rwanda, kimwe no muri bindi bihugu byo muri Afurika, urwego rw’Abakaridinali muri Kiliziya ntirwari ruzwi neza; bitari uko rudakora ubutumwa bwarwo neza muri Kiliziya ahubwo bishingiye ku kuba nta muntu wo muri icyo gihugu wageze muri urwo rwego rwa Kiliziya.
Nyuma y’itorwa rya Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda ari we Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda watowe mu 2020 na Nyirubutungane Papa Fransisiko, Abanyarwanda benshi biganjemo abakristu gatolika batangiye gusozanuza no gusobanukirwa n’ubutumwa bw’abakaridinali muri Kiliziya Gatolika.
Mu myaka 10 ishize Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, amaze gutora abakaridinali 14 bavuka kuri uyu mugabane.
Abo ni
1. Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali mu Rwanda;
2. Karidinali Fridolin Ambongo Besangu Arkiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo;
3. Karidinali Jean Pierre Kutwa, Arkiyepiskopi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire;
4. Karidinali Arlindo Gomes Furtado, Umwepiskopi wa Santiago muri Cap vert;
5. Karidinali Julio Duarte Langa, umwepiskopi wagiye mu zabukuru wa Xai-Xai muri Mozambique;
6. Karidinali Dieudonne Nzapalainga, Arkiyepiskopi wa Bangui muri ya Centre Africa;
7. Karidinali Philippe Ouedraogo Nakellentuba, Arkiyepiskopi wa Ouagadougou muri Burkina Faso;
8. Karidinali Berhaneyesus Demerew Souraphiel, Arkiyepiskopi wa Addis Ababa muri Ethiopia;
9. Karidinali Maurice Piat, Umwepiskopi wa Port-Louis muri Mauritius;
10. Karidinali Sebastian Koto Khoarai, Umwepiskopi washyuye igihe wa Mohale’s Hoek muri Lesotho;
11. Karidinali Jean Zerbo, Arkiyepiskopi wa Bamako muri Mali;
12. Karidinali Desire Tsarahazana, Arkiyepiskopi wa Toamasina muri Madagasikari;
13. Karidinali Peter Ebere Okpaleke, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Ekwulobia muri Nigeria; na
14. Karidinali Richard Kuuia Baawobr, wo mu Ghana, witabye Imana mu Ukuboza 2022, nyuma y’amezi atatu gusa atorewe kuba Karidinali
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.