Menya bimwe mu byavugiwe mu nteko rusange y’Abepiskopi ya 169
None ku wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, Abepipiskopi Gatolika mu Rwanda basoje inama y’Inteko rusange ya 169.
Nk'uko byatangajwe na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoni Kardinali Kambanda ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bya Kiliziya, muri iyi nama ya mbere y’uyu mwaka, Abepiskopi baganiriye kuri Sinodi ndetse na Yubile y’impurirane nka bimwe mu bikorwa by’ingenzi Kiliziya y’u Rwanda n’iyo ku isi yose yerekejeho amaso.
Ku bijyanye na Sinodi, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Alnaldo Sanchez Catalan yamenyesheje Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ko Papa Fransisiko yongeye Sinodi y’abapadiri bakuru mu bikorwa bya Sinodi isanzwe izasozwa mu Ukwakira 2024.
Kardinali Kambanda yagize ati “Kiliziya iri mu bintu bibiri bikomeye. Icya mbere ni Sinodi yatangiye muri 2021 izasozwa mu Ukwakira uyu mwaka. Igishya cyongewemo na Papa Fransisiko nuko muri Gicurasi hazaba Sinodi izahuza abapadiri bakuru bahagarariye amaparuwasi. ibihugu bifite diyosezi zitarenze 25 bizahagararirwa n’umupadiri umwe, iziri hejuru ya diyosezi 25 zihagararirwe na babiri mu gihe ibirengeje diyosezi 50 bizahagararirwa n’abapadiri batatu.”
Uretse ibikorwa bya Sinodi, Abepiskopi baganiriye no kuri Yubile y’impurirane yatangijwe tariki ya 10 Gashyantare 2024. Basuzumiye hamwe uko imyiteguro hirya no hino muri diyosezi ihagaze, ndetse no kunonosora ibikorwa bizakorwa muri iyi Yubile.
Mu gihe u Rwanda rwitegura ku nshuri ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abepiskopi baganiriye ku ikenurabushyo ry’ubwiyunge hagamijwe gusuzumira hamwe aho urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa rugenze.
Kardinali Kambanda avuga ko ubwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yaherukaga guhimbaza Yubile byari mu gihe kitoroshye kuko ari bwo u Rwanda rwari rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ku buryo icyakozwe byari ugufata urugendo rw’inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Akomeza avuga ko n’ubu rero nyuma y’igihe gishize bikwiye ko basuzuma uko umuryango w’abakristu ubanye, aho urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa rugeze ndetse n’icyakorwa kugira ngo umuryango kugira ngo ukomeze kunga ubumwe.
Karidinali Kambanda ati “Muri uyu mwaka rero, twasanze ari umwanya mwiza wo kunoza iyogezabutumwa rituma abantu barushaho kuba abavandimwe no kunga ubumwe, binajyana no gukira ibikomere n’ubwiyunge buhamye cyangwa se ubudaheranwa.”
Muri urwo rwego, Kardinali Kambanda yahishuye ko Kiliziya iri gutegura gahunda izatangwaho ibiganiro binyuranye hagamijwe gufasha muntu kwiyunga n’amateka ye ari nabyo bijyana no gukira ibikomere.
Ati “Yubile ni igihe cyo kwigorora n’Imana n’abavandimwe. Muri urwo rwego rero nta mukiristu wagakwiriye kuzitirwa mu gihe ashaka kugarukira Imana. Dusaba amaparuwasi korohereza abakristu bashaka kugarukira Imana ku buryo amadeni adakwiye kubera umuntu inzitizi zatuma atagarukira Imana.”
Muri iki gihe cya Yubile, Kardinali Kambanda yanavuze ko biteganyijwe ko bazafungura imiryango y’impuhwe z’Imana kugira ngo abakristu babashe kwigorora n’Imana byuzuye.
Inama y’Inteko rusange y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iba inshuro enye mu mwaka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.