Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya byinshi ku Bakaridinali 5 batorewe kujya mu nama ngishwanama “C9” ya Papa Fransisiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2023 Nyirubutungane Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavuguruye inama ngishwanama igizwe n’abakaridinali icyenda bamufasha mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku isi, yongeramo abakaridinali bashya batanu.

Menya byinshi ku Bakaridinali 5 batorewe kujya mu nama ngishwanama “C9” ya Papa Fransisiko
Menya byinshi ku Bakaridinali 5 batorewe kujya mu nama ngishwanama “C9” ya Papa Fransisiko

Nk’uko vaticannews.va ibitangaza, urwego ngishwanama rw’abakaridinali 9 bafasha Papa kuyobora Kiliziya ku isi rwashyizweho na Papa Fransisiko ku wa 28 Nzeri 2013, inteko ya mbere y’abakaridinali 9 bari muri iyi nama ikaba yarateranye ku wa 1-3 Ukwakira 2013; ikaba iherutse gusoza manda nk’uko biteganywa mu mabwiriza agenga uru rwego rw’abajyanama ba Papa.

Mu itangazo ryashyizweho ahagaragara n’urwego rushinzwe itumanaho i Vatikani kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023, Papa Fransisiko yagaragaje urutonde rushya rw’abakaridinali 9 bagize inama ngishwanama, rugaragaraho abakaridinali bashya 5 batorewe kuba abajyanama muri uru rwego n’abandi 4 bari basanzwe barurimo.

Abakaridinali 5 bashya Papa Fransisiko yatoreye kujya muri aka kanama ni aba bakurikira:

1. Karidinali Sergio da Rocha

w’imyaka 63, asanzwe ari Arkiyepiskopi wa Sao Salvador da Bahia mu gihugu cya Brezili, yatorewe kuba Karidinali mu 2016; akaba ari mu bakaridinali 3 Papa Fransisiko yari yashinze ibikorwa bya Sinodi y’Umuryango yabaye mu 2015.

2. Karidinali Jean-Claude Hollerich

w’imyaka 64 asanzwe ari Arkiyepiskopi wa Luxembourg kuva mu 2011, akaba yaratorewe kuba Karidinali mu 2019. Uyu mu Karidinali w’Umuyezuwiti, ni we kandi ushinzwe Komisiyo y’Abepiskopi ku mugabane w’u Burayi.

3. Karidinali Gerard C.Lacroix

w’imyaka 65 asanzwe ari Arkiyepiskopi wa Quebec muri Kanada kuva ku 2011, akaba yaratorewe kuba Karidinali mu 2014.

4. Karidinali Juan Jose Omella

w’imyaka 76 asanzwe ari Arkiyepiskopi wa Barcelona muri Espanye kuva mu 2015, yatorewe kuba Karidinali mu 2017; ubusanzwe akaba ari na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Espanye.

5. Karidinali Fernando Vergez Alzaga

w’imyaka 78 ni we uherutse gutorerwa kuba umuyobozi wa Vatikani mu 2021, asimbura kuri iyi mirimo Karidinali Giuseppe Bertello.

Karidinali Fernando Vergez Alzaga ukomoka muri Espanye yatorewe kuba Karidinali mu 2022, akaba yari asanzwe mu rwego rwa Curie Romaine kuva mu 1972.

Abakaridinali bari basanzwe muri aka kanama bakaba bongeye gutorerwa indi manda ni Karidinali Sean Patrick O’Malley wo muri America, Karidinali Oswald Gracias wo mu Buhinde na Karidinali Pietro Parolin Umunyamabanga mukuru wa Vatikani.

Kuri aba kandi hiyongeraho Karidinali Fridolin Ambongo Besungu wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo watorewe kuba umujyanama wa Papa mu 2020 akaba azakomezanya n’iyi manda nshya ndetse na Musenyeri Marco Mellino usanzwe ari umunyamabanga w’uru rwego.

Abakaridinali basimbuwe muri uru rwego ni Karidinali Honduran Oscar Rodriguez Maradiaga w’imyaka 80, Karidinali Reinhard Marx w’imyaka 69, mu gihe Karidinali Giuseppe Bertello w’imyaka 80 wari ushinzwe Leta ya Vatikani yasimbuwe na Karidinali Fernando Vergez Alzaga uherutse kumusimbura kuri izi nshingano.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose