Menya byinshi kuri Bazilika ya Kabgayi imwe muri Bazilika 23 gusa ziba ku mugabane w'Afurika
Bazilika ya Kabgayi, imwe rukumbi ifite iri zina ry'icyubahiro mu Rwanda ikaba n'imwe muri 23 gusa ziri ku mugabane w'Afurika n'imwe muri kiliziya mu Rwanda zifite amateka yihariye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Ababona Bazilika ya Kabgayi uyu munsi bayibazaho byinshi ari na byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Magingo aya ku isi yose hari Bazilika 1810 aho Bazilika 584 nyinshi ziherereye mu gihugu cy’u Butaliyani ari na cyo gihugu kirimo Bazilika nyinshi kigakurikirwa n’u Bufaransa bufite Bazilika 174 ndetse na Polonye ifite Bazilika 156 mu gihe ku mugabane wa Afurika habarizwa Bazilika 23 zonyine muri zo enye zikaba zibarizwa mu gihugu cya Ghana n'imwe iri mu Rwanda ari yo Bazilika Nto ya Kabgayi.
Iyi mibare iragaragaza ubwayo ukuntu iyi Bazilika ari ikirezi Kiliziya y'u Rwanda yambaye kuba ifite Kiliziya yahawe iki cyubahiro cyo kuba Bazilika. Gusa wakwibaza aho byavuye kugira ngo iyi kiliziya igirwe Bazilika n'igihe byabereye. Ibi kugira ngo ubimenye bisaba gusubira mu mateka maremare yaranze iyi Kiliziya ari na yo ikesha gushyirwa muri uru rwego.
Bazilika ya Kabgayi iherereye mu Ntara y’amajyepfo, mu karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gahogo ikaba ariyo Kiliziya yonyine u Rwanda rufite iri ku rwego rwa Bazilika.
Wakwibaza uti ese hashingiwe kuki bayigira Bazilika?
Iyi Kiliziya yahawe umugisha na Musenyeri Léon-Paul Classe mu kwezi kwa Mata/1923 mu muhango witabiriwe n’umwami Musinga, abayobozi b’abakoloni b’ababiligi n’abaturage benshi. Imirimo y’ubwubatsi yari ihagarariwe na Furure Adolphe Alphonse wanashyinguwe muri iyi Diyoseze ya Kabgayi.
Ni inyubako bigaragara ko yubatswe n’abantu benshi kandi mu gihe kitari gito kuko ni Kiliziya ifite uburebure bwa metero 70 n’ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 mu gihe uburebure bw’umunara uri kuri iyi Bazilika ari metero 45, hejuru ku munara hakaba umusaraba munini ndetse n’inzogera enye kandi zitandukanye mu majwi yazo ndetse zifite ubushobozi bwo kuvuga zikumvikana kugeza mu birometero 10.
Iyi Kiliziya ya Kabgayi yubakishije kandi amatafari ahiye yubatse akabakaba miliyoni. Ifite ubushobozi bwo kwakira abakiristu barenga ibihumbi 5000 bicaye neza kandi bafite umwuka uhagije bitewe nuko inzugi zayo ari ngari kandi nyinshi, uburebure bwayo ndetse n’ amadirishya menshi yayo.
Altar y’iyi Kiliziya ifite ubushobozi bwo kwakira abature Igitambo cy’Ukaristiya bagera kuri 60.
Ni inyubako ifite inkingi ndende kandi nini ziyiha ubwiza n’ubushobozi bwo kuba yakwikorera igisenge kiremereye. Ni Kiliziya kandi iteye nk’umusaraba.
Amashusho atandukanye kandi akoranye ubuhanga ari muri iyi Bazilika ni ishusho ya Bikiramariya utasamanywe icyaha, Yozefu murinzi wa Yezu, Yezu n’ Umuryango mutagatifu.
Hanze hari amashusho Manini afite ubuhagarike bugera kuri Metero 4, Bikiramariya utasamanywe icyaha ndetse n’ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu.
Bazilika ya Kabgayi yahawe umugisha na Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda muwa 1990 ikaba yararagijwe Bikiramariya utasamanywe icyaha ari nawe waragijwe Diyosece ya Kabgayi.
Mu mwaka wa 1992 ni bwo yashyizwe mu rwego rwa Bazilika Ntoya ndetse.
Bimwe mu bikorwa bikomeye mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda n'ay'Igihugu byabereye muri Balizilika nto ya Kabgayi:Niho haherewe ubusaseridoti abanyarwanda ba mbere aribo Balthazar GAFUKU na Donati REBERAHO babuhawe 1917; Mu mwaka wa 1967 Niho kandi habereye isabukuru y’imyaka 50 Y’ubusaseridoti mu Rwanda ari naho hakorewe Yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti; Mu mwaka wa 1986 Nibwo iyi Kiliziya yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha; Iyi Kiliziya kandi ifite umwihariko wo kuba yarasuwe na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka 1990 ari nabwo hasabwe ko iyi Kiliziya yashyirwa mu rwego rwa za Bazilika nyuma iza kwemezwa nka Bazilika kuwa 22 Ukwakira 1992; Iyi Bazilika kandi irimo imva z’abasenyeri bayoboye iyi Diyoseze, n’abandi bashumba b’izindi diyosece hamwe na Furere Adolphe Alphonse wayubatse.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.