Menya Mushishiro yabimburiye izindi paruwasi gutangiza Yubile y’impurirane muri Diyosezi ya Kabgayi
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024, Paruwasi ya Mushishiro yo muri Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje ibirori byo gutangiza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda.
Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi, abihayimana n’imbaga y’abakristu baje guhimbaza ibi birori.
Mu nyigisho ye Myr Balthazar yagarutse ku rugendo rwa Yubile n’ibizakorwa mu gihe cy’umwaka asaba abakristu kwivugurura no kwitegura neza Yubile izahimbazwa muri 2025.
Aganira na Kinyamateka, Padiri Marcellin Dusabumuremyi uyobora Paruwasi ya Mushishiro yavuze ko amateka y’iyi paruwase atangirira mu mwaka wa 1955 ubwo Paruwasi ya Mushishiro yabyarwaga na Paruwasi Katederali ya Kabgayi.
Muri uwo mwaka ni nabwo Kiliziya ya mbere yubatswe i Mushishiro gusa yaje kwimurwa nyuma y’imyaka ibiri gusa, kuko mu 1957 aribwo hubatswe indi Kiliziya nini ari nayo igihari kugeza magingo aya. Ni Kiliziya yubatswe nko muri metero 500 uvuye aho iya mbere yari iri.
Aho Kiliziya ya mbere yari yubatswe, kuri ubu hubatswe ikigonderabuzima, ari naho hari urugo rw’ababikira b’abavizitasiyo.
Paruwase ya Mushishiro yaragijwe Bikiramariya umubyeyi w’abakene, yabyaye paruwase ya Nyarusange mu 1979.
Paruwasi ya Mushishiro yashinzwe ari iya gatandatu ku rutonde rusange rw’uko paruwase zagiye zivuka muri Diyosezi ya Kabgayi. Padiri René Duschamps wari uwo mu muryango w’abapadiri bera niwe wabaye padiri mukuru wa mbere wa paruwasi ya Mushishiro mu 1955.
Nyuma y’abapadiri bera bagiye bahasimburana, iyi paruwasi imaze kuyoborwa n’abapadiri bagera ku 8 barimo; Padiri Jeremie Nduwabike 1989-1994, Padiri Ntwaza Pierre 1995-1998, Padiri Josep Mwekwasize 1998-2000, Padiri Ildebrand Karangwa 2001-2002, Padiri Anselme Musafiri 2002-2009, Padiri Alexandre Uwizeye 2009-2010, Padiri Celestin Musabyimana 210-2021 na Padiri Marcellin Dusabumuremyi uhari kuva 2021 kugeza uyu munsi.
Ku bijyanye n’urugendo rwa Yubile y’impurirane, Paruwasi ya Mushishiro iri mu gikorwa cyo kubaka kiliziya ya Santarali ya Nsanga ndetse biteganyijwe ko Yubile izahimbazwa n’iyi nyubako yuzuye.
Uretse kubaka Santarali ya Nsanga, ibindi bikorwa bizaranga urugendo rwa Yubile muri Paruwasi ya Mushishiro birimo; gusura ingo zose z’abakristu kandi zigahabwa umugisha, gusura abarwayi, guhugura ibyiciro by’abakristu nk’uko biri no muri gahunda y’umwepisikopi no gutegura imyiherero mu byiciro bitandukanye, guhimbaza mu buryo bwihariye buri sakramentu, gukora urugendo nyobokamana i Kibeho no gusura abana bata ishuri bagafashwa kurisubiramo.
Padiri Dusabumuremyi akomeza avuga ko Paruwasi ya Mushishiro ari yo izajya ikorerwamo Injyendo Nyobokamana ziteganyijwe ku rwego rwa Doyene.
Ati “Ku bijyanye n’ingendo nyobokamana zizakorwa n’abakristu mu gihe cya Yubile, zizajya zikorerwa i Mushishiro kuko ari ho hari icyicaro cya Duwayene, ni ukuvuga Paruwase ya Nyarusange, Kivumu, Cyeza na Mushishiro.”
Kuri ubu, Paruwasi ya Mushishiro ifite abakristu basaga ibihumbi 36, babarizwa mu miryangoremezo 380 igize Santarali zirindwi. Mu bindi bikorwaremezi, Mushishiro ifite ibigo by’amashuri 20 n’amavuriro atatu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.