Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Menya udushya twaranze ibirori byo kwizihiza itangizwa ry'urugendo rwa Yubile y'impurirane i Kabgayi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2024 abakristu baturutse hirya no hino mu gihugu baje kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu birori byo gutangiza urugendo rwa Yubile. Ni ibirori byaranzwe na byinshi byatangaje kandi bishimisha ababyitabiriye.

Menya udushya twaranze ibirori  byo kwizihiza itangizwa ry'urugendo rwa Yubile y'impurirane i Kabgayi
Menya udushya twaranze ibirori byo kwizihiza itangizwa ry'urugendo rwa Yubile y'impurirane i Kabgayi

Ku ikubitiro, ntiwavuga ibirori bya Kabgayi udahereye ku mutambagiro w'Abepiskopi, Abapadiri n'abahereza wari unogeye ijisho kubera ukuntu bari benshi bakereye ibirori, mu njyana ya Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi.

Abepisikopi baje kwizihiza ibirori byo gutangiza uregendo rwa Yubile i Kabgayi bari bayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Mu Byo Kiliziya yo mu Rwanda yishimira muri iki gihe cya Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda harimo no kuba u Rwanda rwarabonye Karidinali bwa mbere mu mateka. Hari kandi Arikiyepisikopi Analdo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda na we waje kwifatanya na Kabgayi gutangiza urugendo rwa Yubile.

Abakristu kandi bishimiye kubona abandi bepiskopi benshi barimo na Myr Mutabazi wayoboye Diyosezi ya Kabgayi. Mu bandi bepiskopi bitabiriye ibi birori harimo: Myr Vincent Harolimana wa Ruhengeri akaba na visi perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Myr Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Myr Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Myr Edouard Sinayobye wa Cyangugu na Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo. Hari kandi n'Abepisikopi 5 bari mu kiruhuko ari bo : Myr Simaragde Mbonyintege wa Kabgayi, Myr Anastase Mutabazi wa Kabgayi, Myr Servelien Nzakamwita wa Byumba, Myr Kizito Bahujimihigo wa Kibungo na Myr Tadeyo Ntihinyurwa Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko.

Fanfari y'abana biga mu Iseminari nto ya mutagatifu Leon i Kabgayi yasusurukije ibirori kandi ifasha abakristu kuryoherwa n'intangiroro y'urugendo rwa Yubile. Mu gihe hari hamenyerewe Seminari Nto ya Nyundo, Kabgayi na yo yaserukanye Fanfare mu birori bikomeye igaragaza ko na yo muri Muzika ari indashyikirwa.

Mbere yo gusoma Ijambo ry'Imana, habanje umuhango wo gutambagiza Bibiliya Nini ishyikirizwa Karidinali Kambanda bikozwe n'umupadiri wo mu muryango w'Abamisiyonere b'Afurika mu rwego rwo kwibutsa urugendo Abamisiyoneri bakoze bazanye Ivanjiri mu Rwanda.

Mu gihe cyo gutanga amaturo yateguwe n'abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi, Muzehe Bizimana Christophe w'imyaka 90 ari kumwe na mukecuru Yozafina Kanakuze wavutse mu 1939 baje bikoreye amategura n'amatafari yubakishijwe Kiliziya ya Kabgayi bwa mbere, ikimenyetso cyo kwibutsa abakristu Kabgayi ya mbere uko yari imeze.

Nk'uko byibukijwe, Bazilika ya Kabgayi yubatswe n'amatafari agera ku bihumbi 900 akaba y'amoko 10. Yasakajwe amategura agera ku bihumbi 50. Amateka akavuga ko ibiti byari byubakishije igisenge cya Bazilika byaturutse muri Nyungwe ,bakabinyuza mu mazi mu mugezi wa Mwogo, bakabyohereza muri Nyabarongo byagera ahantu hitwa Nyabyiyoni abakristu bakabiheka bakabigeza I Kabgayi. Ni kiliziya ifite metero 21 z'ubugari , metero 70 z'uburebure na metero 15 z'ubuhagarike.

Mu tundi dushya twaranze ibirori byo gutangiza Yubile y'imyka 2025 y'ubukristu ku isi, n'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda, i Kabgayi hamuritswe ikirango cya Yubile kizifashishwa kugira ngo abakristu bajye bahora bazirikana insanganyamatsiko ya Yubile. Abaririmbyi bagize Korari Pueri Cantores y'I kabgayi bahawe umwanya wo kuririmba indirimbo ya Yubile. Hanavugwa bwa mbere isengesho rizaherekeza iyi Yubile.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose