Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye Myr Rukamba uko yateje Imbere Diyosezi ya Butare

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude Musabyima mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by'Itangwa ry'Ubwepiskopi yashimiye Myr Filipo Rukamba uko yayoboye neza Diyosezi ya Butare mu myaka 27 amaze ayibereye umushumba.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye Myr Rukamba uko yateje Imbere Diyosezi ya Butare
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye Myr Rukamba uko yateje Imbere Diyosezi ya Butare

Yagize ati” Turamushimira by’umwihariko ibikorwa by’isanamitima yatangije muri Diyosezi ya Butare bigamije gukemura ibibazo bikomoka ku ngaruka za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Turamushimira ku bikorwa by’uburezi yakoze binyuze mu mashuri ya Kiliziya gatolika ndetse n’ahuriweho na Leta. Turamushimira kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu gutangiza Kaminuza gatolika ya Butare imaze gusohora abanyeshuri barenga 4700. Yagize uruhare mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage, ibigo by’ubuvuzi, ibigondeerabuzima, ikigo gifasha abana b’abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga izabafasha kugaruka mu muryango no kwiteza imbere, uruhare yagize muri gahunda yo kunganira leta kugaburira aban ku mashuri n’ibindi bikorwa byinshi by’indashyikirwa yakoze mu bwitange urukundo n’impuhwe.“

Ministiri Jean Claude yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta. Asaba ko ubu bufatanye hagati y’inzego zose za Leta ndetse n’izabikorera, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero ndetse n’abaturage bose muri rusange bwakomeza.

Yasabye Kiliziya gukomeza gufasha Leta gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango birimo ibibazo by’abana bata ishuri, ibibazo by’ihohoterwa mu ngo rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abagore n’abana, inda ziterwa abana bato, igwingira ry’abana, ubuzererezi ndetse n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge bikigaragara mu rubyiruko.

Myr Filipo Rukamba yasimbuwe na Myr Jean Bosco Ntagungira, wari padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu akaba yamubwiye ko yizeye ko azarangiza neza ubutumwa yahawe kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izamufasha kuzuza neza inshingano yahawe.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, mu izina ry'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko bakiriye Myr Jean Bosco Ntagungira mu nama y'Abepiskopi no mu zindi Nama zose zibahuza. Avuga abaye urwibutso rwa Yubile kandi ko bamwitezeho byinshi. Yamwifurije kuramba nk'uko byagendekeye abamubanjirije ku buyobozi bw'iyi Diyosezi.

Diyosezi ya Butare kandi ihana imbibi na Diyosezi ya Gikongoro mu burengerazuba, Diyosezi ya Kabgayi mu majyaruguru, Diyosezi ya Muyinga yo mu gihugu cyu Burundi mu burasirazuba niya Kigali mu burasirazuba bwamajyaruguru ndetse na Diyosezi ya Ngozi yo mu gihugu cyu Burundi mu majyepfo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose