Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu butumwa bwa Kibeho Bikira Mariya yaburiye abakristu ko ubuhakanyi buzaza mu mayeri

Padiri Eugene Niyonzima umuyobozi mukuru w’umuryango w’Abapalotini mu ntara y’u Rwanda , RDC, n’u Bubiligi, arasana abakristu kutirukira ibitangaza kuko nk'uko Bikira Mariya yabitangarije i Kibeho, muri iki gihe ukwemera n'ubuhakanyi bizaza mu mayeri.

Mu butumwa bwa Kibeho Bikira Mariya yaburiye abakristu ko ubuhakanyi buzaza mu mayeri
Mu butumwa bwa Kibeho Bikira Mariya yaburiye abakristu ko ubuhakanyi buzaza mu mayeri

Ni mu nyigisho yatanze ku munsi wa gatatu w'icyumweru cyo kuzirikana ku butumwa bwa Bikira Mariya wa Kibeho, cyateguwe na Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kanama 2022.

Nk'uko yabisobanuye tariki 28 Ugushyingo 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bwa mbere Alphonsine Mumureke, yamubwiye ko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.

Padiri Eugene avuga ko aya magambo ya Bikira Mariya atahise yumvikana neza ako kanya bikaba byarabaye amahirwe yo gukomeza kuyazirikana. Avuga ku gisobanuro cyayo, Padiri Eugene yagize ati "Kuba ubuhakanyi bwaza mu mayeri byo ni ibisanzwe kuko Sekibi ubwe ari umunyamayeri naho icyatangaza ni uko ukwemera kwaza mu mayeri".

Padiri Eugene Niyonzima, avuga ko muri iki gihe ubugomeramana bwugarije abatuye Isi kandi bukaba bukomeje kuza mu cyayenge, aho abantu bashukwa na Sekibi binyuze mu bitangaza, abantu bakibeshya ko bituruka ku Mana birengagije ko byose bidaturuka ku Mana kuko n’abapfumu bo mu Misiri bakoze ibisa n’ibitangaza bigana ibyo Musa na Aroni bakoze babigirishijwe n’akaboko k’Imana , aho tubisanga mu gitabo cy’iyimukamisiri (7:22).

Ibi byabaye kera padiri Eugene avuga ko nu mu Rwanda bihari aho abantu birukankira mu misozi n'ubuvumo n’ahandi henshi bashakayo ibitangaza kugera n'aho hari aho abakristu bajya bagasabwa kwiyambura umusaraba n'ishapule ngo babone gukorerwa ibitangaza. Padiri Eugene asaba abakristu kutirukira bene ibi bitangaza bitasuzumwe na Kiliziya nyobozi, cyane ko iyi ari inzira ya bwa buhakanyi buza mu mayeri, umuntu akisanga yaguye mu mutego wa Sekibi.

Yifashishije urugero rw’umugande wiyitanga umunyabitangaza Yozefu Kibwetere wiyitaga umuhanuzi akora n’ibitangaza akabeshya abantu ndetse harimo n’abakristu Gatolika, aho yababeshyaga ko ngo uwiteka aje kubajyana ku igare ry’umuriro, akabaka amafaranga yabo, bikarangira atwikishije lisansi abagera ku 1000 ku itariki ya 17 Werurwe 2000; padiri Eugene yagaragaje ko aba biyita abanyabitangaza ari abo Sekibi akoreramo kugira ngo barohe imbaga y’abantu.

Uretse ibitangaza Padiri Eugene yagaragaje n'andi mayeri Sekibi akoresha: Harimo kwigira umumenyamana kurusha abandi, kwitwaza ubumenyi bushingiye ku iyerekwa n'abibona nk'intungane bagahora batoteza abo bita abanyabyaha kubera kutemera ko Imana igira imbabazi. Andi mayeri agaragaza ubuhakanyi buvanze n'ukwemera ni ugucagagura indangakwemera ukemera ingingo zimwe izindi ukazihinyura. Hari kandi n’ubundi buhakanyi bushingiye ku bugeni , aho hari abafata amashusho n’ibindi birango by’ubuyoboke bakabiha ibisobanuro bishakiye, cyangwa bakayakora uko bashatse; Hari n’andi mayeri y’ubuhendanyi bukoresheje Ijambo ry’Imana n’amagambo y’amaryohereza, aho hari abantu benshi bifashisha Bibiliya bakayisobanura uko bishakiye bashaka kuyobya abo badahuje ukwemera.

Padiri Eugene Niyonzima avuga ko ibi byose ari ubuhakanyi bwuzuye ubushukanyi Sekibi ari gukoresha mu mayeri ye, agasaba abakristu kuba maso no gushishoza ngo batagwa mu bishuko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose