Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Mu mafoto: Dore uko gusoza Yubile y'impurirane byari bimeze muri Stade Amahoro

Kuri uyu wa 06Ukuboza 2025, Kiliziya Gatolika mu Rwanda hahimbaje ibirori byo gusoza Yubile y'impurirane y'imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa muntu n'imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda. Kuva Saa kumi n'ebyiri za mugitondo abakristu bari batangiye kwinjira muri stade amahoro.

Mu mafoto: Dore uko gusoza Yubile y'impurirane byari bimeze muri Stade Amahoro
Mu mafoto: Dore uko gusoza Yubile y'impurirane byari bimeze muri Stade Amahoro

Abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva ari na we mushyitsi mukuru mu birori bya yubile y’impurirane na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique n'abandi ba Minisitiri, abasenateri n'abandi bifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Misa y’ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane; Imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda na 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.

Yagize ati “Twishimira ko kuba twaramenye Ivanjili byatugiriye akamaro kuko yazanye n’ibyiza birimo kwigishwa gusoma no kwandika, by’umwihariko aho Kiliziya Gatolika ikomeza kugira uruhare mu buzima n’uburezi. Abanyarwanda bakoreshaga ubuvuzi gakondo buvanze n’ubupfumu ariko Kiliziya Gatolika yaradufashije igira uruhare mu mavuriro.”

Bamwe mu bayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva bitaboriye guhimbaza  birori bya yubile y’impurirane na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique, Ministre w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Uwimana Console  n'abandi ba Minisitiri, abasenateri, abadepite  n'abandi bifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Misa y’ibirori byo gusoza Yubile. y’impurirane.

Umubare w'Abapadiri muri Kiliziya Gatolika ukomeje kugenda wiyongera kuza ubu bagera ku  1160.   Baje ari benshi guhimbaza Yubile muri Stade Amahoro.

umutambagiro w'abasaseredoti muri Stade Amahoro.

Aakristu baturutse hirya no hino bazindutse kare bajE kwizihiza ibirori byo gusoza Yubile.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'inama y'abepisikopi gatolika mu Rwanda niwe watuye igitambo cya misa yo gusoza Yubile y'impurirane.

Myr Analdo Sanchez Catalan Intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje ku ba Kristu ubutumwa bwa Papa .

MyR Vincent Harolimana wa Diyosezi ya gatolika ya  Ruhengeri niwe watanze inyigisho mu gitambo cya misa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose