Muri Centre Saint Paul Kigali huzuye Shapeli yatwaye agera kuri Miliyoni 200
Kuwa 1 Ugushyingo 2024, Muri Centre Saint Paul i Kigali huzuye Shapeli yubatswe na Kominote "Dimanche en Famille avec Jesus" yuzura itwaye agera kuri Miliyoni 200.
Umuhango wo guha umugisha iyi Shapeli wayobowe na Karilidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari na we washyizeho ibuye ry'ifatizo ubwo iyi Shapeli yatangiraga kubakwa.
Umuyobozi wa Kominote Dimanche en Famille avec Jesus yavuze ko igitekerezo cyo kwagura iyi Shapeli cyaje ubwo abagize iyi Kominote bakoraga urugendo Nyobokamana i Kibeho bakiyemeza kwagura iyi Shapeli. Bifuzaga ko haba ahantu ho gusengera hameze neza kuwashaka kuhasengera wese. Kuva icyo gihe batangiye isengesho ryihariye ryo gusabira iki cyifuzo, ubu bakaba bashimira Imana yumvise iri sengesho icyo basabaga bakaba bakigezeho.
Uwari uhagarariye itsinda ryo kwagura Shapeli ya Centre Saint Paul yavuze ko, umushinga wo kwagura iyi shapeli watangiye gutekerezwa muri 2017. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2023 ubu ukaba ugezweho nyuma y'iminsi igera kuri 400, imirimo itangijwe.
Nk'uko yakomeje abivuga imirimo yo kwagura iyi Shapeli yatekerejwe kubera ko kominote "Dimanche en Famille avec Jesus" yagukaga bigatuma abana batisanzura igihe bahahuriye. Byatumaga kandi igihe bari muri Shapeli batabona urumuri ruhagije, umwuka n'umwanya ukwiye bicaramo.
Kuri ubu iyi shapeli yahawe ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 350 bicaye neza. Imirimo yo kuyivugurura yatwaye amafaranga y'amanyarwanda agera kuri Miliyoni 200. Aya mafaranga yose akaba yaratanzwe n'abagize kominote "Dimanche en Famille Avec Jesus n'inshuti zabo, izindi kominote, paruwasi Saint Michael n'inshuti z'iyi kominote.
Uwari uhagarariye imirimo yo kuvugurura iyi Shapeli yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa. Anashimira Karidinali Kambanda wemeye ko Shapeli yari ihari ifite amateka yihariye isimbuzwa iyi Shapeli nshya. Yaboneyeho no kuyimushyikiriza ku mugaragaro.
Kominote "Dimanche en famille avec Jesus ni Kominote ihuriza abayirimo mu muryango bagasengera hamwe. Ikindi bategura abana bitegura guhabwa amasakaramentu. Bakora kandi Isengesho ry'ababyeyi buri cyumweru. Bagasabira abana n'abo bashakanye. Bakora n'ibikorwa byo kwita ku rubyiruko, aho ababyeyi bahuza urubyiruko buri kwezi bakaganira ku ngingo zinyuranye zirimo kwirinda ibiyobyabwenge, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga. Uhagarariye Kominote "Dimaanche en Famille avec Jesus" aavuga ko bishimira ko iyi Kominote ikomeje kwaguka ku buryo hari abayitangije no mu bindi bihugu nko muri Cote d'ivoire, mu murwa mukuru Abidjan.
Karidinali Kambanda mu Ijambo rye yashimiye iyi Kominote ashimira ubutumwa bakora bwo kwita no gutagatifuza umuryango ari na wo musingi w'iyogezabutumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.