Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Muri impano ikomeye twahawe ndetse natwe dufite inshingano zo kubungabunga ubuzima bwanyu-Myr Harolimana mu birori bya Noheli y'Abana

None ku wa 26 Ukuboza, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifatanyije n'abana bo muri Paruwasi 16 zigize iyi diyosezi mu birori byo guhimbaza Noheli y'abana.

Muri impano ikomeye twahawe ndetse natwe dufite inshingano zo kubungabunga ubuzima bwanyu-Myr Harolimana mu birori bya Noheli y'Abana
Muri impano ikomeye twahawe ndetse natwe dufite inshingano zo kubungabunga ubuzima bwanyu-Myr Harolimana mu birori bya Noheli y'Abana

Ibi birori byari byitabiriwe n'abana benshi, ababyeyi n'abihayimana banyuranye, byabimburiwe n'Igitambo cya Misa cyaturiwe na Myr Visenti Harolimana muri Katederali ya Ruhengeri.

Nyuma y'igitambo cya Misa ya Noheli y'abana muri Diyosezi ya Ruhengeri, ibirori byakomereje mu kibuga cyo ku Ngoro y'Umwamikazi wa Fatima aho abana bagaragaje imikino inyuranye bateguriye uyu munsi.

Mu butumwa bwa Myr Harolimana yavuze ko impamvu yo gutegura uyu munsi muri Diyosezi ya Ruhengeri ishingiye ku rukundo bafitiye abana ndetse no kuba Kiliziya ishaka gushyira Imbaraga mu ikenurabushyo ry'abana n'urubyiruko.

Yagize ati "Bana bacu, muri abana bakunzwe n'Imana umubyeyi, muri impano ikomeye twahawe ndetse natwe dufite inshingano zo kubungabunga ubuzima bwanyu dukurikije urugero rwiza rw'umubyeyi Bikira Mariya na Yozefu, urugo Yezu yakuriyemo. Dufite kandi inshingano zo kubafasha kwiga no kumenya kugira ngo muzagirire Kiliziya n'igihugu akamaro."

Myr Harolimana yakomeje avuga ko kwita ku bana ari inshingano z'ababyeyi kugira ngo abana bagire ubuzima bwiza.

Ati "Dufite inshingano nk'ababyeyi yo kubafasha gukura neza, mukagira ubuzima bwiza tubaha inkingo zose ziteganyijwe kugira ngo tubarindire ubuzima, ndetse n'ibindi bikorwa byose bibafasha gukura neza bikabarinda kugwingira."

Myr Harolimana avuga ko kwita ku mikurire y'abana ku kumenya Imana no kuyiyoboka [Ubusabaniramana] ari inshingazo z'abagize Kiliziya ariko bikaba uburenganzira ku bana.

Myr Harolimana yongeye kwibutsa abana ko bakwiriye gukurana imico nk'iya Yezu bumvira ababyeyi kuko ari inshingano zabo.

Ati "Namwe muzigane Yezu waranzwe no kumvira ababyeyi, akitabira umurimo yatojwe n'umubyeyi we Yozefu ndetse akarangwa no kumvira no kurerwa agakundira ababyeyi. Ibyo tubifuriza hari ibyo mufiteho uburenganzira ariko kumvira ababyeyi byo ni inshingano zanyu.”

Yasoje ashimira Komisiyo y'Urubyiruko n'abana ifite gahunda yo kurushaho kwegera urubyiruko n'abana.

Myr Harolimana yanatangaje ko buri tariki ya 26 Ukuboza hazajya hahimbazwa Noheli y'abana muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose