Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yayoboye Misa y’amavuta bwa mbere nk’ Umwepiskopi wa Kabgayi
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatuye Igitambo cya Misa y’amavuta ku nshuro ya mbere nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba ngo ayobore iyi diyosezi.
Myr Balthazar yayoboye iki gitambo cya Misa agaragiwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru, abasaseredoti bose ba Diyosezi ya Kabgayi, abadiyakoni n’abafaratiri, Abaihayimana, Abiyeguriye Imana n’imbaga y’abakristu baje kwifatanya n’abasaseredoti muri iyi Misa.
Mu nyigisho ye, Myr Balthazar yagarutse ku gisobanuro cy’umusaseredoti n’itorwa rye, isano asangiye n’amavuta matagatifu nk’uko amasomo matagatifu yabigarutseho.
Yagize ati “Twakereye guhimbaza uyu munsi hamwe n’imbaga y’abakristu, tugahimbaza ingabire y’ubusaseredoti kandi tukayivugurura dusubira mu masezerano ya gisaseredoti. Dushimire Imana kuba yaradushyize mu rugaga rw’abagize uruhare mu butore bwa Nyagasani Yezu, natwe Imana yadusize kuri ayo mavuta y’ubutore muri Roho mutagatifu . Ubutorwe bwacu buturuka ku mpuhwe z’Imana no ku buntu bwayo.”
Myr Balthazar akomeza avuga ko umusaserdoti atorwa ngo ahagarare mu kigwi cya Yezu Kristu we Musaserdoti mukuru, bityo ko ari yo mpamvu babereyeho gutagatifuza imbaga y’Imana.
Ati “Ni nayo mpamvu dutagatifuza imbaga ye kandi tukayibumbira mu buziranenge bwe, sitwe rero dutanga ubuzima ni Kristu utanga ubuzima kuko ariwe mugati w’ubuzima ,sitwe dutagatifuza imbaga ni Kristu utagatifuza adukoresheje kuko ari we nyiributagatifu rwose.”
Akomeza agira ati “Si twe dukora igikorwa, ni Imana ubwayo ikora igikorwa yo yasize amavuta y’ubutore umwana wayo w’ikinege ikamwohereza mu nsi kubera urukundo. Kuba umusaseredoti, kuba imbaga y’abasaseredoti ni ukugira uruhare ku butore bwa Nyagasani Yezu we usendereye Roho mutagatifu.”
Myr Balthazar yakomeje yibutsa abasaserdoti ko ugutorwa kwabo bikwiye kubabera umwanya mwiza wo gusangira isengesho n’imbaga y’Imana ikomeza kubasabira ngo babe abagaragu b’indahemuka b’ijambo ry’Imana, abahimbaza n’abahereza bishimiye ukaristiya ntagatifu , abagaragu b’indahemuka n’abahamya badacogora b’imbaraga z’impuhwe za nyagasani ku bavandimwe no kuri bo ubwabo.
Yasoje ubutumwa bwe asaba abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi gufatanya n’abasaseredoti gushimira Imana yemeye kubatoramo abasaseredoti.
Ati “Mudusabire kandi mudufashe gukomeza kuba impumuro nziza ya kristu imbere y’Imana rwagati muri mwe, kugira ngo dushobore kogeza ubwamamare bwa Kristu.”
Misa y’Amavuta ni Misa ikorerwamo umuhango wo guha umugisha amavuta ya Krisma, amavuta y’abarwayi n’amavuta y’abigishwa. Iyi Misa kandi ikorerwamo umuhango wo gusubira mu masezerano y’abasaseredoti.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.