Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri JMV TWAGIRAYEZU abaye Umwepiskopi wa gatanu wa Kibungo: Uko Abepiskopi basimburanye ku kuyobora iyi Diyosezi

Myr JMV TWAGIRAYEZU wimitswe none ku wa 1 Mata 2023 abaye Umwepiskopi wa Gatanu wa Diyosezi ya Kibungo. Iyi diyosezi yashinzwe ku wa 5 Nzeri 1968 na Papa Pawulo VI, ikaba iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzaniya mu Burasirazuba, n’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu majyepfo. Mu myaka isaga 50 iyi diyosezi imaze, hari abanda bepiskopi bane bamubanjirije. Abo ni aba bakurikira:

Musenyeri JMV TWAGIRAYEZU abaye Umwepiskopi wa gatanu wa Kibungo: Uko Abepiskopi basimburanye ku kuyobora iyi Diyosezi
Musenyeri JMV TWAGIRAYEZU abaye Umwepiskopi wa gatanu wa Kibungo: Uko Abepiskopi basimburanye ku kuyobora iyi Diyosezi

Musenyeri Yozefu SIBOMANA

Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa, Mutagatifu Papa Pawulo VI yatoreye Musenyeri Yozefu Sibomana uvuka i Save muri Diyosezi ya Butare wari Umwepiskopi wa Ruhengeri kujya kuba Umwepiskopi wa mbere w’iyi Diyosezi. Myr Yozefu Sibomana yimitswe na Myr Amelio Poggi wari Intumwa ya Papa mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza 1968 i Kibungo.

Musenyeri Frederic RUBWEJANGA

Myr Yozefu Sibomana yasimbuwe ku kuba umwepiskopi wa Kibungo na na Musenyeri Frederic Rubwejanga uvuka i Nyabinyenga muri Diyosezi ya Kabgayi watowe Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II kuba umwepiskopi wa Kabiri wa Kibungo ku wa 30 Werurwe 1992. Papa Benedigito XVI yakiriye ubwegure bwe bwo kujya mu kiruhuko cy’i zabukuru ku wa 28 Kanama 2007, anatorera Musenyeri Kizito Bahujimihigo wari usanzwe ari Umwepiskopi wa Ruhengeri kumusimbura.

Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO

Musenyeri Kizito Bahujimihigo wari Umwepiskopi wa Diyosezi Ruhengeri ku wa kuva ku wa 21 Ugushyingo 1997, Papa Benedigito XVI yamutorewe kuba Umwepiskopi wa gatatu wa Diyosezi ya Kibungo ari nayo avukamo, atangira ubu butumwa 28 Kanama 2007, akomeza kuba n’umuyobozi (Administrateur Apostolique) wa Diyosezi ya Ruhengeri. Papa Benedigito yakiriye ubwegure bwa Myr Kizito Bahujimihigo kuri izi nshingano ku wa 29 Mutarama 2010, atorera Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari Arkiyepiskopi wa Kigali kuba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, ndetse na Myr Alexis Habiyambere wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo kuba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Karidinali Antoine KAMBANDA

Kuwa 7 Gicurasi 2013 nibwo Papa Fransisiko yatoreye Padiri Antoine wari Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Nyakibanda kuba Umwepiskopi wa Kane wa Diyosezi ya Kibungo, ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 20 Nyakanga 2013 i Kibungo. Ku wa 19 Ugushyingo 2018, Papa Fransisiko yongeye gutorera Myr Antoine Kambanda kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, asimbura Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari ugiye mu kiruhuko cy’i zabukuru anakomeza kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo kugeza ubwo iboneye umwepiskopi wayo wa gatanu ari we Myr JMV Twagirayezu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose