Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Mwumvaneza yahaye umugisha amacumbi mashya y’abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Myr Anaclet Mwumvaneza yahaye umugisha amacumbi mashya y’abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo.

Musenyeri Mwumvaneza yahaye umugisha amacumbi mashya y’abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo
Musenyeri Mwumvaneza yahaye umugisha amacumbi mashya y’abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo

Ni igikorwa cyahujwe n’ibirori byo guhimbaza Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Muhororo imaze ivutse. Ibirori byari byizihijwe ku nshuro ya mbere kuko izindi yubile zageraga u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe.

Ni ibirori kandi byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta barimo Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE, Honarable Nyabyenda Damien na Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi.

Nkuko byatangajwe na Charles Kabayiza, wavuze mu Izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Muhororo, Imwe mu ntego abakristu b’iyi paruwasi bari bafite mu rugendo rwa Yubile ‘yari ifite intego igira iti “Uwo mwaka uzaba uwa Yubile yanyu, uzababere umwaka mutagatifu”, ni ukuvugurura abacumbi y’abasaserdoti b’iyi paruwasi kuko byagaragaraga ko ashaje.

Mu magambo ye, yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Muhororo kuko iyo ntego bayigezeho mu gikorwa cyatwaye asaga miliyoni 64 Frw.

Ati: “Ndabashimira kuko aya mafaranga yose ni uruhare rwanyu.”

Yakomeje ashimira Umwepiskopi wabahaye umwaka w’impuhwe kuko watumye benshi bagarukira Imana.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Muhororo Themistocles Ufitimana yashimiye abakirisitu ba Paruwasi bavuguruye Kiliziya ya Paruwasi Muhororo ndetse no kuba baravuguruye amacumbi y’abapadiri.

Ati: “Aya macumbi mwavuguruye ni urwibutso rwa Yubile y’imyaka 75.”

Mu byifuzo byatanzwe n’abakristu ba Paruwasi ya Muhororo, ndetse bikanagarukwaho na Padiri mukuru w’iyi Paruwasi, Themistocles Ufitimana, harimo kuba hakongerwa umubare w’abapadiri bakorera ubutumwa kuri iyi paruwasi kuko ari nini ndetse no kuba Paruwasi ya Muhororo yakongera kwibaruka indi paruwasi ya Rusebeya.

Icumbi ryavuguruwe ry'Abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Muhororo
Icumbi ryavuguruwe ry'Abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Muhororo
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose