Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Musenyeri Nicodemu Nayigiziki yasezeweho bwa nyuma

Kuri uyu wa kane tariki 6 Nyakanga 2023, Musenyeri Nikodemu Nayigiziki uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma. Ni mu muhango wabereye mu Gitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Karidinali Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali muri kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis Remera ari kumwe n’Abepiskopi, abasaseridoti, abiyeguriyimana n’imbaga y’abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Nicodemu Nayigiziki yasezeweho bwa nyuma
Musenyeri Nicodemu Nayigiziki yasezeweho bwa nyuma

Mu ijambo yagejeje ku baje kwifatanya na Arkidiyosezi ya Kigali guherekeza Musenyeri Nikodemu, Karidinali Kambanda yagarutse kubyaranze Musenyeri Nikodemu kuva yamumenya. Yagize ati“ Musenyeri Nayigiziki Nikodemu yari umusaseridoti mwiza, yatubereye mukuru wacu mwiza nk’abasaseridoti, anatubera umubyeyi. Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro.”

Karidinali kambanda yavuze kandi ko mu minsi ye ya nyuma, Musenyeri Nikodemu yaranzwe n’ukwemera gutangaje,agaragariza abamusura ko akomeye ku busaseridoti bwe kabone n’ubwo yari amaze kunanirwa. Yagize ati“ Mu minsi ye ya nyuma, yatungwaga na Sonde ikaba ariyo ijyana ibyo kurya mu mubiri; Ukaristiya ntagatifu yonyine niyo yashoboraga kumira mu munwa we.”Akavuga ko iki nacyo ari igihamya cy’uko yabanaga na Yezu yiyeguriye mu busaseridoti bwe, akaba yamusanze mu ijuru nta kabuza.

Akomoza ku nzira y’ubuzima bw’umuntu nka Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wabaye intumwa y’ukwemera n’aho yerekeza nyuma yo gupfa, Karidinali Kambanda yagize ati “ Ku bemera, gupfa ni umuryango winjiza muntu mu bugingo bw’iteka.Ni ukuvuka bundi bushya mu buzima buhoraho iteka, abatagatifu duhimbaza abenshi tubibuka ku munsi bapfiriyeho, bagakomereza mu bugingo bw’iteka. Musenyeri Nikodemu na we yabaye umuhamya w’ubu bugingo; mu myaka 94 yamaze ku isi na 64 yamaze ari umusaseridoti yabereye Kristu amaboko akoresha mu gukiza abantu n’ijwi ryigisha urukundo rw’Imana mu bantu.”

Mu buhamya bw’umubikira wo mu nshuti z’abakene wabawe ubutumwa bwo kwita kuri Musenyeri Nikodemu kuva tariki 23 Gicurasi 2014 kugeza ku wa 4 Nyakanga 2023 umunsi yitabyeho Imana yagarutse ku rukundo rudasanzwe rwamuranze, agahuza urugwiro n’abaje ku musura kugez ubwo yifuje kubafasha kandi aribo bamurusha imbaraga.Yagarutse kandi ku rukundo yakundaga abasaseridoti na Kiliziya, kugeza ubwo bamusabaga kujya kuruhuka, aho kubikora agafata inzira akajya mu kiliziya kwifatanya n’abandi gusenga atitaye ku ntege nke z’umubiri we.

Padiri Innocent Consolateur, Padiri Mukuru wa Paruwasi St Michel ari nayo Musenyeri Nikodemu yabagamo mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko abakristu bo muri iyi paruwasi bazamukumbura ngo kuko bamukundaga cyane, kugeza n’aho bamwita akandi kazina ka “ntama w’Imana”bitewe n’umutuzo, uguceceka no gukunda isengesho bamwigiyeho mu bihe bitandukanye.

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yavukiye i Kayenzi(ubu ni muri Diyosezi ya Kabgayi) mu 1929, Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936, yahawe ubusaseridoti ku wa 30 Werurwe 1959. Amaze guhabwa Ubusaseridoti, yakoze ubutumwa ahantu hatandukanye harimo kuba padiri wungirije muri paruwasi ya Kibungo,Cyeza na St Michel. Yabaye kandi Padiri Mukuru wa Paruwasi Ste Famille, St Michel na Musha; aba umuyobozi wa Seminari nto ya St Paul i Kigali n’umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali. Yitabye Imana ku wa 4 Nyakanga 2023 i Kigali, afite imyaka 94 irimo 60 yari amaze ari umusaseridoti, apfa azize uburwayi. Imana imwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose