Myr Anaclet Mwumvaneza yasabye abahawe amasakaramentu Iwawa gufatira urugero kuri Pawulo
Mu ruzinduko Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, yagiriye mu Kigo ngororamuco cya Iwawa, yatanze amasakaramentu y'Ibanze ku rubyiruko 56 rwabyiteguye, abasaba guhinduka bakareka ibibangiriza ubuzima bafatiye urugero kuri Pawulo.
Muri bo, 30 bahawe isakramentu rya batisimu, 16 bahabwa isakaramentu ry’ugukomezwa, 6 bahabwa Ukaristiya ya mbere, mu gihe abagera kuri 4 bagarukiye Imana.
Mu butumwa Myr Anaclet Mwumvaneza yageneye uru rubyiruko, yibukije abahawe amasakaramentu kujya biragiza Imana kandi bagasenga buri gihe kuko aribyo bizabafasha guhinduka bakareka ibyica ubuzima bwabo bakabaho neza uko Imana ibibifuriza.
Ati: “Imana ni Umubyeyi wacu udukunda kandi utwifuriza ubuzima bwiza. Nitumwiyambaza buri gihe, tuzava mu bikorwa bibi byaturangaga duhinduke, tube beza nk'uko Sawuli yahindutse Pawulo.”
Myr Anaclet Mwumvaneza yasabye kandi abahawe Amasakaramentu gukoresha ubwenge bahawe n’Imana mu byiza aho kubukoresha mu bikorwa bibi kugira ngo babe nka Sawuli wahindutse imbaraga ze akazikoresha mu byiza yigisha Ivanjili.
Musenyeri yakomeje abwira uru rubyiruko ko rugomba kuzirinda kongera kwangiriza ubuzima bwarwo kuko Roho Mutagatifu bahawe aribwo atuyemo. Abibutsa ko bagomba guha agaciro inyigisho bahabwa n'Igihugu na Kiliziya bakiyemeza kuzibukira burundu ingeso mbi zangiza ubuzima Imana yabahaye kandi ibifuriza.
Ati“Guhabwa amasakaramentu rero bisobanura ko Imana ihora itwifuriza icyiza ndetse bikaba umurongo wo kugarura abantu mu nzira nziza.”
Yasoje asaba uru rubyiruko rwahawe amasakaramentu kujya rwumva Roho mutagatifu utubwira ibyiza, akatwongerera Imbaraga, kugira ngo turusheho gutunganira Imana no gutunganira abavandimwe.
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yaherukaga gusura urubyiruko rugororerwa muri iki kigo mu gihe cy’imyaka ine ishize bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ibikorwa bitandukanye birimo no gusurana.
Iki kigo cya Iwawa ubusanzwe mu ikenurabushyo kikaba gifatwa nka Santarali ya Paruwasi Crete Congo Nil.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.