Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthaza Ntivuguruzwa yasuye paruwase ya Musambira ibarizwamo umuryango w’ababikira b’abaklarisa.

Ku cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024, myr Balthazr Ntivuruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabagayi yasuye paruwase ya Musambira yitiriwe mutagatifu Kizito, muri gahunda y’uruzinduko rwa gitumwa, aho umwepisikopi asura abakristu kugira ngo bamenyane.

Myr Balthaza Ntivuguruzwa yasuye paruwase ya Musambira ibarizwamo umuryango w’ababikira b’abaklarisa.
Myr Balthaza Ntivuguruzwa yasuye paruwase ya Musambira ibarizwamo umuryango w’ababikira b’abaklarisa.

Uruzinduko rw’umwepisikopi muri paruwase ya Musambira rwabimburiwe n’igitambo cya misa yaturiye muri kiliziya ya Paruwase ari kumwe n’abepisikopi bakorera ubutumwa mu karere k’iyogezabutumwa ka Kamonyi n’abandi bamuherekeje . Yitabiriwe kandi n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge paruwase ya Musambira ikoreramo ubutumwa.

Mu nyigisho ye myr Balthazar yagarutse ku uruzinduko rwe muri paruwase ya Musambira avuga ko yaje kubasura no kubashimira. Ati” Nishimiye kuza kubasura nk’umwepisikopi wanyu, kandi naje kubashimira kuko mwamfashije kwakira ubutumwa bushya nahawe bwo kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, uko mwansabiye kandi mukanamperekeza mwese uko mugize umuryango w’Imana muri paruwase ya Musambira ndabashimiye. Myr yasabye abakristu ba Musambira gukomera kuri Yezu Kristu bemeye mu buzima bwabo kandi bakarushaho kumwamamaza. Yabasabiye umugisha mu byiciro byose kandi abatura Yezu Kristu bemeye . Ati “Mbatuye Yezu Kristu , abakomeze, abaherekeze kandi abahe umugisha mu buzima bwanyu, ababere inkingi mwubakiraho kabdi aganze mu buzima bwanyu.” Yasabye abakristu kugendera hamwe mu butumwa, gufatana urunana no kugendana ntawe usigaye inyuma kugira ngo bakomeze kubaka kiliziya .

Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje ko paruwase ya Musambira bafitanye amateka kuko ari naho igisekuru cye gikomoka. Ati”Ntabwo naje gusa nk’umwepisikopi ahubwo naje nk’umwana wanyu kuko hano I Musambira ariho Data umbyara avuka.” Yavuze ko ashimira cyane umubyeyi we Myr Anaclet Pasteur wamureze kuva akiri muto yinjira mu iseminari nto, akaba yaragize uruhare mu nziza ye igana ku busaseredoti akaba ari nawe muyobozi wa paruwase ya musambira.

Myr Balthazar yavuze k’ umushinga wo gushyiraho ishuri ry’ukwemera muri Diyosezi ya Kabgayi ugiye gutangira vuba, bijyana n’intego yo kwihugura mu kwemera. Yagize ati” Muri Diyosezi ya Kabgayi twifuje ko habaho ishuri ry’ukwemera , rigahugura ibyiciro bitandukanye by’abakristu bagakura mu kwemera, ukwizera no mu Rukundo . Hashize umwaka turitegura rikaba rizatangira muri iki cyumweru tariki ya 04/10/2024. Buri paruwase ikaba izahagararirwa n’abakristu babiri bakazajya bahugurwa ku rwego rwa Diyosezi , bakaza inshuro 2 mu kwezi ,bagahugurwa nyuma bakazamanuka bakaza muri paruwase na santarale no mu miryangoremezo bagafasha abandi nabo bakabahugura.

Yakomeje avuga ko iki gitekerezo kigiye gushyirwa mu bikorawa nk’uko abakristu bifuzaga guhugurwa mu bijyanye n’iby’ukwemera. Yasobanuye ko hari amahirwe menshi rizatanga asaba ko bazaribyaza umusaruro. Myr kandi yavuze ko muri gahunda yo kubyutsa imiryangoremezo itagikora ndetse n’idakora neza ko hagiye gushyirwaho gahunda yo kureba uko imiryangoremezo ihagaze muri paruwase, uko yakongera gukora neza nyuma ya Noel hakazarebwa uko yitwaye uzajya uba uwa mbere akazawusura. Mu gitambo cya misa kandi imiryango y’abashakanye ihimbaza yubile y’imyaka 25 y’ugushyingirwa yasubiye mu masezerano, inahabwa urwibutso n’umwepisikopi .

Myr Balthazar yashimiye abitangira ubutumwa muri paruwase ya Musambira, barimo padiri Adelin Verdonck umwe mu bayoboye imirimo yo kubaka kiliziya ya Musambira mu 1988 ikiri santarale ya Musambira. Kugeza ubu akaba akiyikoreramo ubutumwa kuva mu 1991 igishingwa nka paruwase yitiriwe mutagatifu Kizito Musambira, yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe n’umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi myr Balthazar. Myr kandi yashimiye abakateshisiti uruhare rwabo mu iyogezabutumwa bakora muri paruwase, bwana Nziyumanganya Landouard umaze imyaka 50 ari umukateshisiti ashyirizwa icyemezo cy’ishimwe.

Myr Balthazr yerekanye ababikira bo mu muryango w’abari ba Nyina wa Jambo bamaze kugera muri iyi paruawase ari nabo bazafasha Diyosezi gukurikirana umushinga wo gutangiza ishuri ry’igenga ribanza muri paruwase ya Musambira rizaba rishamikiye ku ishuri rya ECOSE Saint Kizito Musambira. Abakristu ba paruwase ya Musambira bageneye myr Balthazr impano y’ inka myr bahita bamushyikiriza amabarate yazo

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylivere yavuze ko abanyakamonyi bishimiye kwakira umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi by’umwihariko paruwase ya Musambira ibarizwa mu Mirenge 2 nyarubaka na Musambira. Yavuze ko bashimira Diyosezi ya Kabgayi ubufatanye bafitanye n’akarere ka Kamonyi. Avuga ko uruhare rwa Kiliziya gatolika mu iterambere ry’igihugu ari naryo terambere ry’akarere ari uruhare ntagereranywa. Mayora yavuze ko bishimiye igikorwa cya Diyosezi ya Kabgayi cyo gushyira ishuri ribanza ry’ikitegererezo I Musambira rizaba rishamikiye ku ishuri rya ECOSE. Ashimangira ko rizazana impinduka ikomeye mu karere ka Kamonyi no mu murenge wa Musambira. Yijeje umwepisikopi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere kugira ngo abakristu ari nabo baturage ba Kamonyi barusheho kugira ubuzima bwiza.

Ngirimana Jean Marie Umuyobozi w’inama nkuru ya Paruwase ya Musambira yavuze ko abakristu ba Paruwase ya Musambira bishimye kuko bongeye kubona umwepisikopi muri paruwase yabo. Bashimira abapadiri bakoreye ubutumwa muri paruwase ya Musambira babashimira intambwe babateje mu iterambere rya paruwase.

Paruwase ya Musambira yitiwe mutagatifu Kizito, yashinzwe mu 1991, ibarizwamo urugo rw’ababikira bitiriwe mutagatifu Kalara, aribo bitwa “abaklarisa”ni abamonaki baba mu rugo badasohoka dore bataje no kwakira umwepisikopi nk’indi miryango ahubwo bamwoherereje impano mu kumwereka ko bari kumwe nawe mu ruzinduko yagiriye muri paruwase yabo.

Yabyawe na paruwase ya Kamonyi ,ifite abakristu bagera 32536 bangana na 72% by’abaturage batuye mu murenge wa Musambira na Nyarubaka. Igizwe na santarale 4, Musambira, Nkomane, Ruyanza na Santarale ya Nyagihamba iherka kuvuka. Ifite uturere 18, imiryangoremezo 176, ibarizwamo Ibigo by’abihayimana 3, Abafransisikani, Abaklarise n’Abari ba Nyagasani. Santarale 2 muri 4 zirafunze, ni ukuvuga Santarale ya Nkomane na Nyagihamba , gusa ngo ibyo bari babasabye byose barabyujuje bategereje ko hari ikizakora bakaba bafungurirwa abakristu bakongera gusenga nk’uko byari bisanzwe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose