Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar arasaba abakristu ko Yubile itabasiga uko ibasanze

Mu birori byo gutangiza urugendo rwa Yubile y'impurirane byabereye i Kabgaayi Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko yubile ari umwanya wo kwivugurura asaba abakristu ko itazabasiga uko ibasanze.

Myr Balthazar arasaba abakristu ko Yubile itabasiga uko ibasanze
Myr Balthazar arasaba abakristu ko Yubile itabasiga uko ibasanze

Mu nyigisho yatanzwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko umwaka wa Yubile ari umwaka wo kwera imbuto zose. Ati "Ni umwaka w'uburumbuke, ni igihe cyo kugarukira Imana no guhamya ibirindiro muri yo."

Myr Balthazar yakomeje asaba abakristu gushimira Imana kubw'ubuntu yagiriye abanyarwanda bakaba bamwe mu bagize umuryango wayo. Yaboneyeho gushimira umuryango w'Abamisiyoneri b'Afurika bagize uruhare rukomeye muri uyu murimo.

Ati "Dushimire Abamisiyoneri batuzaniye inkuru nziza, abamisiyoneri b'Afurika, baje mu bihugu batazi, bahuye n'ingorane nyinshi ariko bayobowe na Roho Mutagatifu bategura umutima w'umunyarwanda, bateramo akabuto k'Ivanjili,karakura karagengarara none tugiye kwizihiza imyaka 125 ako kabuto kageze mu Rwanda."

Yakomeje agira ati "Uko duteraniye hano twese dutewe ishema ryo kuba imbuto z'Abamisiyoneri, Tubigireho kuba natwe imbuto nziza zibyarira Imana na Kiliziya."

Myr Balthazar yakomeje avuga ko ari amahire kuba iyi Yubile itangijwe mu kwezi kwa Gashyantare ukwezi gufite amateka yihariye mu iyogezabutumwa.

Ati"Dutangije Yubile muri uku kwezi kwa Gashyantare, ari nako kwezi gufitanye amateka akomeye na Kiliziya yo mu Rwanda uhereye ku ntangiriro yo kwakira Ivanjili hano iwacu kuko ari ko kwezi Misiyoni ya mbere ya Save yashinzwemo.Murumva rero ko ari ukwezi guhire, kwabereye u Rwanda intangiriro yo kwakira imbuto y'Ivanjili. Kwarasiweho n'urumuri nyamwinshi, kwatangiriyemo amateka mahire yazaniye ubutaka bw'u Rwanda umugisha."

Yifashishije urugero rw'umusozi, Myr Balthazar yasabye ko yubile yaba umwanya wo kwisuzuma. Ati "Dufate yubile nkurugendo rwo kuzamuka umusozi, iyo ugeze mu mpinga usubiza amaso inyuma, hari abagiye mu nzira yigitambika, abanyuze mu makoni menshi, abambutse imigezi ninzuzi nibindi. Ariko ibyo byose ntibyakubujije kugera kuri uwo musozi kandi urugendo ruracyakomeza. Ibibazo byose twanyuzemo ntibyahagaritse urugendo rw'ukwemera, kuko turi kumwe na Yezu Kristu amizero yacu."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose