Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.

Ibi yabitangaje ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025 ubwo Diyosezi ya Kabgayi yahimbazaga impurirane y’ibirori by’umunsi mukuru wa Kristu umwami, umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko n’ibirori byo kwizihiza Yubile y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi. Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Kabgayi yasabye, imiryango kuba igicumbi cy’amizero n’ubuzima kandi bakaba ishuri ry’urukundo

Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa arasaba imiryango yo muri Diyosezi ya Kabgayi kuba igicumbi cy’ubuzima.

Ibirori bya Yubile y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline, abihayimana mu mirynago itandukanye baje kwifatanya n’imiryango yabo, Abasaseredoti baje baherekeje imiryango yavuye muri paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi muri buri kiciro haje abahagarariye abandi

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye imiryango gutuza Kristu umwami mu mitima yabo no mu miryango yabo ikaba koko ikimenyetso cy’amizero. Agira ati” Iyo tuvuga ngo Kristu umwami ni aganze mu mitima yacu no mu miryango yacu biba bishatse kuvuga ko agomba kuba ku isonga y’ibyemezo dufata, akatumurikira mu mishanga dufitiye imiryango yacu, akadutoza amagambo tuvuga n’ibikorwa dukora, akatuyobora mu burezi bw’abana bacu kandi akadukiza ibikomere dutwaye.

Akomeza agira ati "Miryango y’abakristu muteraniye hano, Kristu arifuza ko tumubera abahamya. Kristu ni aganze mu miryango yacu kugira ngo ibere urumuri sosiyete yacu, umuryango mugari w’abo dusangiye urugendo rw’ubuzima.

yakomeje agira ati “Miryango ni mube igicumi cy’ubuzima, ishuri ry’urukundo, ifumba y’umubano uzira amakemwa, umugongo mugari uhekeye Imana,isoko y’amizero yacu na Kiliziya yacu, irerero ry’ukuri n’ubwitange, ingoro nto ituwe n’ubuntu bwa Nyagasani n’umusongongero w’abasonzeye ijuru rishya mu isi nshya mu ihirwe ry’Imana.

Myr Balthazar avuga ko guhimbaza impurirane y’ibirori by’umunsi mukuru wa Kristu Umwami, Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko na Yubile y’umuryango ku rwego rwa Diyosezi biduha umwanya mwiza wo kuzirikana ahantu ha mbere Kristu agaragariza ubwami bwe. Aho hantu ni mu muryango , mu rugo, aho urukundo ruhinduka ibikorwa , aho ukwemera kwigaragariza kandi kukaba umurage, aho umuntu yigira gukunda no gukundwa, aho urubyiruko rutorezwa imico myiza.

Myr Balthazar kandi yanavuze ko muri ibi bihe turimo hagaragara ibibazo bibangamiye uburezi bw’abana n’urubyiruko harimo, : Abana batereranywe n’imiryango yababyaye, ikoranabuhhhanga ridakurikiranwa neza, urujijo mu cyo yise ingirwandangagaciro isi igenda yamamaza, isi ishyigikira ubuzima bwa mama wararaye bwa bundi budafite ishingiro, amashuri amwe n’amwe adohoka ku burezi bufite ireme, urugomo, ubwomanzi, ibiyobyabwenge, imyitwaririre idahwitse ikomeretsa umuco wacu n’indi bibangamiye ubuzima.

Myr Balthazar yavuze ko n'ubwo umuryango ufite ibibazo ibyo yita ibyonnyi by’umuryango ariko hari n’imiryango ihagaze neza, hagati mu miyaga n’imivumba y’amoko yose ikaba ikomeye kuko yubatse ku rutare rutayegayezwa Yezu Kristu mizero yacu, mizero y’imiryango. Muri Yezu Kristu hari imiryango yuzuye urukundo, ibanye neza, yiyubaka kandi yubaka abandi. Yaboneyeho umwanya wo gushimira imwe mu miryango ihagarariye abandi yitwaye neza, ikaba ikomeje gufasha abandi. Yahawe Certificat na Bibiliya kugira ngo ikomeze imurikirwe n’ijambo ry’Imana

Mu ngingo zigize iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi zashyizweho na Myr Balthazar Ntivuguruzwa ubwo yahabwaga inkoni y’ubushumba harimo kwita k’umuryango n’iyogezabutumwa ry’ababyeyi. Diyosezi ya Kabgayi yizihije Yubile y’umuryango mu rwego rwa Diyosezi , nyuma y’uko iyi Yubile yizihijwe ku rwego rw’igihugu ku ya 08 Kanama 2025 muri Diyosezi ya Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose