Myr Balthazar Ntivuguruzwa yabwiye abaseminari uko byari bimeze u Rwanda rubona abapadiri kavukire
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Kabgayi, akaba n'umuyobozi wa Komisiyo y'Abepisikopi Gatolika ishinzwe abapadiri na Seminari, yibukije abaseminari uko byari byifashe i Kabgayi, ubwo u Rwanda rwabonaga bwa mbere abapadiri kavukire, ubu imyaka ikaba ishize ari 106.
Mu butumwa yahaye abaseminari bakuru bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yibukije ko umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, ari umunsi udasanzwe mu mateka y'Ubusaseridoti mu Rwanda, kuko ari bwo Kiliziya yagize bwa mbere abapadiri kavukire, ubu imyaka ikaba ibaye 106.
Yakomeje avuga ko aya mateka ahuza ku buryo budasanzwe umupadiri w'umunyarwanda n'uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari.
Mu rwego rwo kurushaho kubumvisha agaciro k'uyu munsi, yifashishije inyandiko y'ubuhamya bw'uwari uhibereye icyo gihe, Myr Balthazar yabwiye abaseminari uko byayi byifashe i Kabgayi mu birori by'amateka by'itangwa ry'ubupadiri byari bibaye bwa mbere mu Rwanda.Abahawe ubupadiri icyo gihe akaba ari Balitazari Gafuku na Donati Reberaho.
Ati"Hari tariki 7 Ukwakira 1917, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, Myr Hirth yahaye ubupadiri abadiyakoni bacu babiri Donati na Balitazari ngo babe Abapadiri b'Imana isumba byose. Itangwa ry'ubupadiri risanzwe rimenyerewe i Burayi, ariko hano abahawe ubupadiri ni abirabura babiri bo mu gihugu kimaze imyaka makumyabiri gusa kivuye mu icuraburindi ry'ubupagani. Muri Vikariya ikiyoborwa n'uwayishinze. Ni yo mpamvu uyu munsi udasanzwe mu mateka y'ubutumwa bwacu."
Uyu uvuga uko ibirori by'abapadiri babiri b'abanyarwanda byagenze, akomeza yandika agira ati"Mu kanya gato baravuga hamwe n'umwepiskopi amagambo akomeye ya Yezu agira ati 'uyu ni umubiri wanjye'. Ubu u Rwanda rufite abapadiri barwo. Umurimo w'iyogezabutumwa ntureba ubwoko cyangwa ibara ry'uruhu nk'uko Myr Hirth abyibutsa."
Ati "Mu kanya Myr araza guhobera bagenze be b'abamisiyoneri n'abapadiri kavukire b'abanyarwanda. Amagambo ya Yezu agira ati 'Sinkibita abagaragu muri incuti zanjye', aruzurizwa kuri aba basore b'abirabura".
Myr Balthazar yifashishije inyandiko y'uwari uhari icyo gihe, yakomeje avuga ko ibyishimo byari byose ku bakristu n'abamisiyoneri. Ndetse kuri uwo munsi abakira ubukristu bakaba bariyongereye, abari barinangiye bagahinduka. U Rwanda rukubaka amateka adasanzwe mu mateka y'ubukristu.
Nyuma yo kwibutsa aya mateka, Myr Balthazar yasabye abaseminari n'abasaseridoti, kuyaha agaciro no kuyakomeza.
Ati "uyu munsi turashimira Imana impano y'ubusaseredoti yahaye abana b'abanyarwanda. Akabuto k'ubusaseredoti kabibwe mu bana b'Abanyarwanda, kagakura kakera kugeza uyu munsi. Badiyakoni bafaratiri, baseminari nimucyo tuberwe n'ayo mateka twambaye. Baseminari nimukunde Nyagasani Yezu, we musaseredoti mukuru wemeye kudutoramo abasaseredoti iteka."
yasabye kandi abaseminari kutagira ubwoba ahubwo bakumvira Bikira Mariya kugira ngo babashe gutsinda ibishuko by'isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.