Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yasabye abakristu kuba abahamya b’impuhwe no kudacira abandi urubanza.
Ku cyumweru cy’umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana wizihizwa ku cyumweru cya kabiri cya Pasika, Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abakristu bateraniye muri Paruwasi ya Ruhango yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe kurangwa n’impuhwe z’Imana no kuba abahamya bazo kandi bakirinda gucira abandi urubanza.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana. Igitambo cya misa yo kwizihiza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana cyahujwe no gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gusabira abafite ibikomere batewe nayo , byose bakabitura Yezu Nyirimpuhwe.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi aya Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege n’abasaseredoti batandukanye baje kwifatanya n’abanya Ruhango guhimbaza umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana yagize ati’’ Bavandimwe n’aka kanya Yezu wapfuye akazuka, aratubwira ati ni mugire amahoro. Impuhwe z’Imana ni imbaraga zikiza, ni imbaraga zikingungura imitima ifunze, ni imbaraga zifungura imiryango ikinze, ni imbaraga zigera ku bikomere byacu, zikabihindura amasoko y’ubuzima. Ni imbaraga zisana ibyangiritse. Ndabifuriza ko mu buzima bwanyu, mu mutima wanyu hadudubiza ayo masoko y’ubuzima Yezu Kristu wapfuye akazuka adukingurira.’’
Myr Balthazar yavuze ko mutagatifu mama Faustina wacaga bugufi, yahawe ubutumwa bwihariye bwo kwibutsa isi impuhwe z’Imana. Yatwigishije ko kwakira impuhwe, ari ukwizera no kwiringira Imana. Yatwigishije gusubiramo kenshi mu magambo yuje impuhwe n’ineza ari yo Yezu Ndakwizera, Yezu ndakwiringiye. Yagize ati” Ukwizera kugomba kugaragarira mu bikorwa, mu kugirira impuhwe abandi, kukagaragarira mu magambo y’ineza, no mu isengesho.’’
Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Yashyizeho uyu munsi mukuru mu rwego rwa Kiliziya ku isi yose. Yabonaga ko isi ikeneye cyane impuhwe z’Imana kubera ibikomere byinshi by’urugomo n’akarengane. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yigishaga ko isi itazigera ibona amahoro itagarukiye impuhwe z’Imana nk’uko bigarukwaho na Myr Balthazar.
Agira ati” Kuri we impuhwe si igitekerezo gusa, ahubwo ni ubutumwa Kiliziya n’umukristu wese bahamagariwe gusohoza ari bwo kwamamaza impuhwe n’imbabazi by’Imana, kubaka ubwiyunge no guteza imbere amahoro. Bityo rero,Kiliziya ihamagariwe kuba inzu y’Imana, si ahantu ho gucira urubanza abandi, ahubwo ni ahantu ho kwakira abantu bose. Kiliziya ni inzu y’ihumure ihumuriza ababaye bose. Ni inzu y’imbabazi z’Imana, ni inzu y’umukiro Nyagasani atugezaho, binyuze mu masakaramentu, cyane cyane iry’imbabazi, Kristu akomeza kuduha amahoro no kuduhagurutsa. Buri muryango w’abakristu ugomba kugira isura y’Imana igira impuhwe, Imana yegera abakene, yita kubababaye, kandi yakira buri wese nta kurobanura.
Myr Balthaza yahamagariye abakristu kwakira impuhwe z’Imana no kuba abahamya n’abogezabutumwa b’impuhwe. Ati” Bavandimwe, ni mwakire impuhwe z’Imana. Ariko ntimuzigumane ahubwo muzisangize abandi, ni mwakire impuhwe z’Imana muzijyane mu miryango yanyu, ni mwakire impuhwe zImana muzamamaze aho mukorera hose, mubo mubana mubo musengana, mubo muririmbana mubo mugendana, ni mwakire impuhwe z’Imana maze muzisangize abandi muzamamaze kandi muzibere intumwa mu buzima bwa buri munsi. Ni mwakire impuhwe z’Imana maze mwige gusaba imbabazi no kubabarira n’iyo byaba bigoye. Muzakire maze mufashe ababakeneye , ababaye bose, ndetse n’abari mukaga,ni mwakire impuhwe z’Imana maze mwirinde gucira abandi urubanza.
Myr Balthazar yatanze ubutumwa bwo gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gusabira abafite ibikomere batewe nayo. Ati’’ Ni twakire impuhwe z’Imana ntitwibagirwe gusabirana. Muri iki gihe turimo cyo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi, biratwibutsa ko tugomba kwanga urwango n’amacakubiri, bisobanura kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, gusaba imbabazi abo twahemukiye kubabarira abatubabaje, kunga ubumwe, kubaka ubwiyunge no kubaka isura ya Kiliziya y’ibanze ikaturanga twese. Tukaba abakristu bahuje ubumwe, basangiye inyigisho z’intumwa, bahuje umutima, basangira byose, bahujwe n’isengesho bahujwe no kumanyurira hamwe umugati nyabuzima ari byo guhimbaza ukaristiya ntagatifu kugira ngo muri twe ntihagire n’umwe ubura imbabazi z’Imana kandi duhari, ntihagire n’umwe ubura umutabara kandi twaratabawe na Yezu Kristu umutabazi kugirango muri twe ntihagire usonza kandi dufite icyo kurya, ntihagire uwicwa n’inyota kandi dufite ibyo kunywa. Ntihagire uwambara ubusa kandi dufite icyo kwambara, ntihagire ugira icyo abura kandi byose tubifite.
Myr Balthazar yahamagariye abakristu bose kwiyegurira impuhwe z’Imana no kuzamamaza hose kuko isi yacu ifite inyota y’Impuhwe z’Imana kandi Imana ubwayo ishaka ko Impuhwe zayo zagera ku bana bayo bose ibinyujije muri bono kuri bo abakiriye impuhwe z’Imana. Agira ati’ Bakristu bavandimwe muteraniye muri iyi Ngoro y’impuhwe z’Imana uyu munsi , dufite umugisha umugisha kuko twateraniye muri iyi Kiriziya yeguriwe impuhwe z’Imana ni twiyegurira Nyagasani Yezu wazutse kugirango adukize ibikomere byacu, aduhindure bashya kandi atugire ibikoresho by’amahoro ye n’impuhwe ze, maze umutima wacu twese tuvuge dufite ukwemera kwinshi n’umutima wicishije bugufi tuti” YEZU NDAKWIZERA.
Kuva mu mwaka w’2000 ni bwo umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana watangiye guhimbazwa hirya no hino muri Kiliziya, ushyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. By’umwihariko muri Paruwasi ya Ruhango uyu munsi wizihizwaga ku buryo bukomeye, ukitabirwa n’imbaga nyamwinshi y’abantu baturutse impandezose z’igihugu ndeste no hanze yacyo. Kuri iyi nshuro si ko byagenze kubera ko aho abantu bahuriraga mu kibaya cy’amahoro hafunze, bategereje ko hazongera gufungurwa bakemererwa kuhasengera nyuma y’uko bamaze kuzuza ibyo basabwe gukora byose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.