Myr Balthazar yahimbaje bwa mbere ibirori by'umunsi w'umurimo hamwe n'abakozi ba Kabgayi
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yifatanyije n'abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi, mu birori by'uyu munsi, akaba ari ubwa mbere awizihije nyuma y'aho abereye umwepiskopi wa Kabgayi.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n'Igitambo cya Misa, cyaturiwe muri Basilika nto ya Kabgayi, kiyobowe na Myr Balthazar ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cyizabukuru. Hari kandi n'abapadiri bakorera ubutumwa muri servise zitandukanye za Diyosezi n'abakozi bari bakereye guhimbaza umunsi mukuru w'umurimo, ukaba n'umunsi wa Mutagatifu Yosezu urugero rw'abakozi akaba n'umurinzi wabo.
Mu nyigisho ye, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko umurimo ukomoka ku Mana, ari yo yawuhanze igihe iremye ibiriho byose, maze iwushinga muntu kugira ngo akomeze ku isi igikorwa cyayo.
Yakomeje avuga ko umunsi w'umurimo ari umwanya wo kwisuzuma mu rwego rwo gufata ingamba zo kurushaho kuwunoza.
Yagize ati "Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe niba tugira gahunda inoze ku murimo wacu, turebe niba dukorana umurava cyangwa se twaramazwe n'ubunebwe, turebe niba tumenya gufatanya n'abandi mu kazi no mu mibanire n'abandi . Uyu munsi ni utubere umunsi w'isengesho ryisabira kandi risabira abandi kuko umurimo uraduhuza kandi ukatwibutsa ko turi magirirane."
Nyuma y'igitambo cya misa, abakozi ba Diyosezi bageneye impano Myr Smaragde Mbonyintegeze uri mu kiruhuko cy'izabukuru bamushimira ko yateje imbere umurimo muri Kabgayi, mu mishinga itandukanye yagejeje kuri iyi Diyosezi harimo n'uw'Ishami ry'ubuforomo n'Ububyaza ryatangiye uyu mwaka I Kabgayi.
Abakozi kandi banageneye impano Myr Balthazar Ntivuguzwa wakomereje aho Myr Smaragde yari agejeje mu guteza imbere umurimo muri Diyosezi. Mu gutanga impano, abakozi ba Diyosezi ya Kabgayi banageneye impano Padiri Kageruka Joseph Emmanuel, umunyamabanga wa Diyosezi, bamwifuriza umunsi mwiza wa Mutagatifu Yozefu.
Nyuma y'igitambo cya misa ibirori byakomereje muri Hotel Saint Andre,ahabereye ubusabane ndetse hanatangirwa ubutumwa butandukanye.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage , Mugabo Girbelt yavuze ko nk'akarere bashimira Diyosezi ya Kabgayi uruhare igira mu guhanga akazi kandi ikagatanga itarobanuye.
Yasabye abayobozi ba Service gushyira imbaraga muri gahunda y'amahugurwa kugira ngo abakoze bagire ubumenyi bujyanye n'igihe.
Mu ijambo rye, Myr Balthazar yashimiye abakozi bose ba Diyosezi ubwitange ku murimo bakora, abasezeranya ko Diyosezi ya Kabgayi izakomeza kugira uruhare mu guhanga umurimo.
Agaruka ku nsanganyamatsiko yumunsi wumurimo uyu mwaka igira iti Imyaka 30 urubyiruko mu ihangwa ry'akazi, Vice Mayor yasabye Diyosezi ya Kabgayi kwita ku kongera umubare w'urubyiruko ruhabwa akazi muri service zayo, kugira ngo bagabanye umubare munini w'urubyiruko ruvuga ko nta kazi bafite.
Yasabye abakozi kurangwa n'indangagaciro, kwirinda inyungu bwite, guhanga udushya no gutanga service nziza bijyana no kwakira neza ababagana.
Ibirori by'umunsi w'umurimo muri Diyosezi ya Kabgayi byasusurukijwe n'itorero FIAT rya Diyosezi ya Kabgayi na orchestra Imanzi yavuye I Kigali.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.