Myr Balthazar yakebuye abagize Ijambo ry'Imana igikangisho
Mu butumwa bwa Pasika, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Kabgayi, yagarutse ku bibazo by'ingutu byugarije abakristu muri iki gihe, agaya abafatirana abantu mu bibazo bakabasonga aho kubahumuriza.
Muri ubu butumwa, Myr Balthazar yakomoje ku bibazo bitandukanye abona byugarije abanyarwanda muri iki gihe, asaba abakristu kutemera gutsindwa na byo ahubwo bakemera guhumurizwa na Kristu wazutse.
Yagize ati "Turahimbaza Pasika mu gihe hari benshi bahangayitse, bafite ubwoba n'agahinda. Hari ubwoba buterwa no kutizera ejo hazaza bitewe n'impamvu nyinshi zijyana n'ibi bihe turimo, hari ubushomeri butuma kuri bamwe ikizere cyo kubona akazi gikomeza kuraza amasinde, hari ubukene burushaho kwiyongera bikajyana n'izamuka ry'ibiciro ku masoko, hari indwara zidakira rimwe na rimwe zikitirirwa amarozi, mu miryango itari mike harangwamo ubwumvikane buke n'amakimbirane bigatera bamwe mu rubyiruko kugira ubwoba bw'urushako ndetse abandi ntibakozwe ibyo kubaka urugo. Hari irari ry'ibintu ribangamira indangagaciro nyinshi z'umuco nyarwanda nko kwanga umugayo,kwihangana, gutungwa n'utwawe no gukunda umurimo ukozwe neza, hari kandi akarengane kagirirwa abanyantege nke na ba nyakamwe."
Myr Balthazar yakomeje agira ati "Mu bindi bitera ubwoba no guhangayika twavuga ihindagurika ry'ikirere n'ingaruka z'ibiza, rituma umuhinzi abura amikoro n'uko ateganya ibihe by'ihinga, ntitwakwibagirwa n'intambara z'urudaca ziri hirya no hino ku isi ndetse zitaretse no kototera akarere dutuyemo.“
Hejuru y'ibi bibazo bitari bike, Myr Balthazar yagaragaje ko hari abagerageza kubihungira mu masengesho, nyamara bikarangira na yo abyongereye aho kubikemura.
Yagize ati"Muri iyi myaka 5 ishize, hadutse imyemerere n'imisengere idahwema gutera ubwoba nurujijo. Hari abavanga ukwemera gatolika n'imyemerere y'ibyaduka, hari abadukanye gusengera ku musozi, munsi y'ibitare, mu buvumo mu mashyamba n'ahandi henshi hataboneye ngo ni ho hari Imana ivuga. Hadutse ubuhanuzi buca igikuba ku bizaza,akenshi ugasanga budahumuriza abihebye n'abaremerewe n'ibibazo by'ubuzima. Ijambo ry'Imana bakarigoreka ku buryo usanga rikoreshwa nk'igikangisho aho kuba inkuru nziza y'umukiro, umuntu wese ahamagariwe kwakira. Mugushakisha amahirwe y'ubuzima, hari abatari bake bemera gushukwa bakamarira imitungo yabo cyangwa iy'umuryango mu byiswe ubuhanuzi, amabonekerwa, imikino y'amahirwe no mu bikorwa byo kuraguza.”
Myr Baltahzar yahumurije abakristu muri ibi byose, abasaba kwikomezamo imigenzo myiza mboneramana y'ukwemera, ukwizera n'urukundo kuko ari yo nkingi y'Amahoro no gutsinda ubwoba.
Yahize ati"imbere y'ibyo byose bidutera ubwoba no guhangayika dukeneye guhumurizwa na Yezu Kristu wapfuye akazuka, dukeneye kwakira amahoro atuzanira kuko ari we mahoro yacu, kandi ni we ushyira impano y'amahoro abigishwa be amaze kuzuka, akabagezaho indamutso y'amahoro agira ati Nimugire amahoro."
Yakomeje agira ati"Guhoza no guhumuriza ni byo byaranze ubutumwa bwa Yezu kuri iyi si, ijambo mwigira ubwoba Yezu yarivuze inshuro nyinshi mu nkuru nziza ye. Nkigihe haza umuhengeri mwinshi mu Nyanja, igihe babonaga Yezu aza abasanga agenda hejuru yamazi, Yezu yarabahumurije ati nimuhumure ni njye, mwigira ubwoba. (Matayo 14-25)."
Myr Balthazar yanatangarije abakristu ba Kabgayi ko yishimiye gusangira nabo Pasika bwa mbere nyuma y'aho abereye umwepiskopi w'iyi Diyosezi. Akab a yishimiye gusangira na bo uyu munsi mukuru ukomeye ushingiyeho amizero n'ihumurizwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.